Paul Hagayi wari umaze imyaka ibiri atuje yasohoye indirimbo yise “Negamiye Imana”

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Gicurasi 2020 saa 08:25
Yasuwe :
0 0

Umuramyi Paul Hagayi ukorera umuziki uhimbaza Imana mu Buholandi yashyize hanze indirimbo nshya yise “Negamiye Imana” nyuma y’imyaka ibiri asa n’ucecetse.

Paul Hagayi ni umuramyi, umwanditsi w’indirimbo, akaba anazitunganya (Producer). Indirimbo ye nshya yasohokanye n’amashusho yayo iri mu zizaba zigize album ya kabiri ari gukoraho.

“Negamiye Imana” ni indirimbo irimo ubutumwa buvuga ko mu byo abantu bakora n’ibyo banyuramo bakwiye kwizera Imana.

Paul Hagayi yavuze ko mu kuyikora yahamyaga ko ubuzima bwose bushingiye ku Mana yonyine kandi ko umurimo abantu bakora ariyo yonyine izawusohoza.

Igitekerezo cyo kuyandika yakigize ubwo yari mu bibazo asa n’uwaburiye ibisubizo. Yubakiye ku magambo menshi aboneka muri Bibiliya mu bitabo bitandukanye.

Yakomeje ati “Indirimbo nayanditse ndimo nibaza ibibazo byinshi naburiye igisubizo, hahandi uba wumva hari intambara nyinshi urimo kurwana mu buryo bw’intekerezo aho rero ni ho Imana yanganirije mu ijambo ryayo dusanga muri Yeremiya 1:5 (Nakumenye ntarakurema kandi nakwejeje utaravuka).’’

"Numvise ngize imbaraga mu bugingo bwanjye, numva nsubijwe n’ibyo bibazo byose nibazaga muri njye. Icyo gihe nahise mfata gitari na telefoni ntangira kwandika indirimbo gutyo.’’

Paul Hagayi yavukiye mu muryango ukijijwe, se ni Pasiteri mu Itorero rya ADEPR. Yavuye mu Rwanda mu 2013, aho yasengeraga muri ADEPR, Umudugudu wa Bugunga muri Gicumbi.

Uyu mugabo kuri ubu abarizwa mu Itorero rya Power of Prayer Church mu Buholandi, aho ari umwe mu baramyi bakuru mu itorero.

Paul Hagayi yatangiriye umuziki mu matsinda atandukanye. Mu 2014 ni bwo yinjiye muri studio gukora indirimbo ze wenyine za mbere mu Buholandi.

Mu rugendo rwe rwa muzika, amaze gusohora album imwe yise ‘‘Nta rindi zina’’. Ari gukora album ye ya kabiri ndetse afite intego yo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza kugera ku mpera z’Isi yose.

Hagayi avuga ko bitoroshye ariko Imana izamushoboza. Ati “Hano muri ibi bihugu usanga ikoranabuhanga ryaratumye abantu ubwabo biyizera, bibagirwa Imana. Nubwo bimeze bityo haracyari abakizwa kandi bashikamye ku byo bizeye.’’

Paul Hagayi wari umaze igihe kirekire ataboneka mu muziki, muri Nyakanga 2019 nibwo yarushinze na Bakunda Odette mu birori byabereye mu Buholandi.

-  Reba indirimbo ‘‘Negamiye Imana’’ ya Paul Hagayi

Paul Hagayi ni umuramyi ukorera umuziki uhimbaza Imana mu Buholandi
Paul Hagayi yasohoye indirimbo nshya yise “Negamiye Imana” izaba iri kuri album ye ya kabiri
Paul Hagayi yavukiye mu muryango ukijijwe, se ni Pasiteri mu Itorero rya ADEPR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .