Patient Bizimana yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ikimenyetso’ agaragaramo ari umuyede

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Nyakanga 2020 saa 09:17
Yasuwe :
0 0

Patient Bizimana uzwi cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Ikimenyetso’ agaragaramo ari mu ishusho y’umunyabibazo nyuma ariko akaza kugirirwa neza.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Bob Pro naho ikorwa ry’amashusho riyoborwa na Mubarack na Gerard.

Amashusho yayo ashushanya umusore uba ari umukene ujya kwaka akazi k’ubuyede ntakabone n’igihe akaboneye bakaza kumwirukana. Nyuma ariko aza kubona akazi keza ndetse nawe agatangira kugatanga.

Patient Bizimana yabwiye IGIHE ko amashusho yayo yafatiwe mu gace ko muri Nyamata ndetse no ku i Rebero mu giturage.

Ati “Amashusho yafatiwe i Nyamata no ku i Rebero mu giturage. Mu buryo amashusho y’indirimbo akozwemo agaragaza uko umuntu ashobora gukena akagera aho kubura imyambaro n’icyo kurya, ujya gusaba akazi k’ubuyede nako bakakakwima kurya ari ikibazo, nyuma Imana ikaza guca inzira.”

Arongera ati “Nifuzaga kugaragaza urugendo rw’ubuzima hamwe n’Imana n’icyo umusaraba wakoze mu buzima bwacu ari mu buryo bw’ubugingo ndetse no mu buzima busanzwe.”

Indirimbo ‘Ikimenyetso’ Patient Bizimana yayikoreye amashusho nyuma y’imyaka isaga ibiri ayishyize hanze mu buryo bw’amajwi, ndetse iki gihangano cyahembuye imitima ya benshi.

Patient Bizimana ni umuramyi umaze gushinga imizi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Umuziki yawutangiye akiri muto, akiyumvamo impano yatangiye kwihatira kwiga gucuranga piano mu rusengero hanyuma bigeze mu 2007 asohora indirimbo ye bwite yitwa ‘Andyohera’ ari nabwo benshi batangiye kumubwira ko afite ijwi ryiza.

Yakunzwe bidasanzwe mu ndirimbo ze nka ‘Iyo neza’, ‘Amagambo yanjye’, ‘Menye neza’, ‘Ikimenyetso’, ‘Ubwo buntu, ‘Ndaje’ n’izindi nyinshi.

Azwiho gutegura ibitaramo ngarukamwaka bya ‘Easter Celebration’ byitabirwa ku rwego rwo hejuru n’ibihumbi by’abakunda umuziki we. Yabiteguye ahereye ku byo yitaga ‘Poetic Evening of worship’ nyuma bibyara Easter Celebration iba buri mwaka mu kwizihiza Pasika.

Nyuma y’iyi ndirimbo ye nshya aritegura gushyira hanze indirimbo nshya yahuriyemo na Bigizi Gentil bise ‘Gusenga’.

Patient Bizimana uzwi cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Ikimenyetso’ agaragaramo ari mu ishusho y’umunyabibazo nyuma ariko akaza kugirirwa neza
Muri aya mashusho Patient Bizimana agaragaramo nk'umunyabibazo ariko uza gusubizwa nyuma
Iyi ndirimbo igamije guhumuriza abantu bahura n'ibibazo uruhuri mu buzima bwabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .