Patient Bizimana agiye kuba uwa mbere uririmba izihimbaza Imana ugaragaye muri Iwacu Muzika Festival

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Nyakanga 2020 saa 08:01
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Patient Bizimana uzwi mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana agiye kubimburira abandi bahanzi mu kuba ariwe wa mbere ugiye kugaragara mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival mu bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Kuva iri serukiramuco ryatangira umwaka ushize nta wundi muhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana wigeze agaragaramo ariko kuri iyi nshuro Patient Bizimana agiye kuba uwa mbere ugaragaye muri iri serukiramuco.

Yabwiye IGIHE ko atewe ishema nabyo akaba yizeye ko abakunda ibihangano bihimbaza Imana bazizihirwa bagahemburwa n’ibihangano bye ubwo azaba ari kubataramira.

Iki gitaramo kizaba ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru tariki 25 Nyakanga 2020. Kizacishwa kuri televiziyo y’Igihugu nk’uko bisanzwe no ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube, Instagram na Facebook.

Azahuriramo n’abanyempano bazwi mu mideli, gushushanya n’abandi banyuze mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi rigamije guhishura impano z’urubyiruko.

Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byatewe inkunga na Banki ya Kigali, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Tembera u Rwanda na ArtRwanda- Ubuhanzi.

Iwacu Muzika Festival ni ubwa kabiri iri kuba, mu mwaka wa 2019 yazengurutse mu ntara zose z’igihugu abahanzi batandukanye bashimisha abakunzi babo ariko ubu biri kubera kuri Televiziyo Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga kubera icyorezo cya COVID19. Ifite intero igira iti ‘#SusurukiraMuRugo’.

Patient Bizimana agiye gususurutsa abantu muri Iwacu Muzika Festival, nyuma y’abandi bahanzi bamubanjirije barimo Queen Cha, Bruce Melodie, Mani Martin, Igor Mabano na Masamba Intore.

Reba indirimbo Patient aheruka gushyira hanze

Patient Bizimana agiye kugaragara muri Iwacu Muzika Festival

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .