Pasiteri Zigirumugabe Antoine wo muri ADEPR yasezeranye n’umugore wa kabiri

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 21 Kanama 2020 saa 05:46
Yasuwe :
0 0

Pasiteri Zigirumugabe Antoine watangije umurimo w’Imana muri Paruwasi ya Remera mu 1986 yasezeranye n’umugore wa kabiri nyuma y’imyaka isaga ibiri uwa mbere yitabye Imana.

Uyu mukozi w’Imana w’imyaka 70 yahamije isezerano ryo kubana na Mukakabanda Sidonie imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura kuri uyu wa 21 Kanama 2020.

Pasiteri Zigirumugabe Antoine n’umugore we bari bagaragiwe n’abiganjemo abana babo bagaragazaga akanyamuneza ko kubona ababyeyi babo bahamije isezerano ryo gusazana.

Ni ibirori byabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, abawitabiriye bari bambaye udupfukamunwa ndetse umubare w’abitabiriye igikorwa cyo gusezerana ntibarenze 15.

Pasiteri Zigirumugabe Antoine yashatse umugore umaze imyaka 26 atandukanye n’umugabo we wamutotezaga.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Pasiteri Zigirumugabe yavuze ko muri Kanama 2018 aribwo we na Mukakabanda batangiye urugendo rw’urukundo.

Yagize ati “Ndashima Imana kuko mu bibazo twanyuzemo, ubu dufite ibyishimo kuko twongeye kwisana no gutangira urugendo rushya.’’

“Habanje kubaho gushidikanya, avuga [Mukakabanda] ko bitamurimo. Nyuma byarakomeje, kugeza ku wa 22 Gashyantare 2020, anyemerera ko tuzabana.’’

Mukakabanda Sidonie avuga ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aribwo yatandukanye n’umugabo we, ashaka abandi bagore.

Ati “Narakijijwe, nkomeza gusenga kuko kuva mu 1994, mu 2020 nibwo Imana yazanye isezerano ry’umugabo. Narasenze mbona ibimenyetso bifatika binyura mu bana n’ibindi binyura muri njye. [Avuga ku mpamvu yatinze kwemera gutanga urukundo] Nari narahuye n’igikomere cy’umugabo, ndavuga nti uyobowe n’Imana ntatana.’’

Pasiteri Zigirumugabe Antoine yasezeranye imbere y'amategeko na Mukakabanda Sidonie nyuma y'imyaka isaga ibiri bakundana

-  Abana bishimiye intambwe y’ababyeyi babo!

Abana ba Mukakabanda na Zigirumugabe bishimiye kubona ababyeyi babo basezeranye imbere y’amategeko kuko ari isezerano ryasohoreye mu maso yabo.

Uwimana Henriette ubyarwa na Pasiteri Zigirumugabe yavuze ko yishimiye kubona umubyeyi we yabonye uzamuherekeza mu rugendo rwe.

Ati “Abitubwira twarishimye, nk’umubyeyi wacu turamwishimiye. Aze yisanga mu rugo. Icyadushoboje guhita tubyakira ni uko ubusanzwe dukunda Imana kandi kuri yo byose birashoboka. Twamubonyemo umubyeyi ufite icyerekezo, tuzamwisanzuraho, kandi akadukundira umubyeyi kugeza asoje urugendo.’’

Imfura ya Mukakabanda Sidonie, Musabimana Olive, na we yagaragaje ko ibyishimo by’intambwe umubyeyi we yateye.

Yagize ati “Twishimye cyane kubera ibirori by’ababyeyi bacu. Mama tumaranye igihe kirekire atubwira ko yabonye umufasha. Twarishimye cyane, biratunezeza. Twaje mu birori bye kandi twishimiye ko twongeye kubona undi mubyeyi bundi bushya kandi uzajya utumenya buri gihe cyose.’’

Yavuze ko umubyeyi wabo yari akeneye kubona umuntu umuba hafi bagasazana kuko yari amaze igihe kirekire yibana.

Musabimana yavuze ko urwibutso rukomeye ku mubyeyi we ari uko yamureze agashaka, akababera intangarugero ntiyiyandarike.

Ati “Yaduhaye impamba natwe tuzagenderaho tugakomeza kwirinda no kubaha abagabo bacu tubifashijwemo no gusenga Imana.’’

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, Pasiteri Zigirumugabe Antoine azahamirizwa isezerano ryo kubana akaramata na Mukakabanda Sidonie ku wa 22 Kanama 2020 muri ADEPR Paruwasi ya Kacyiru mu Kanserege.

Pasiteri Zigirumugabe Antoine na Mukakabanda Sidonie babaye umugabo n'umugore imbere y'amategeko
Pasiteri Zigirumugabe Antoine na Mukakabanda Sidonie bahurije ku kuba barategereje isaha y'Imana ngo bafate icyemezo yo kubana
Uwimana Henriette ubyarwa na Pasiteri Zigirumugabe Antoine yavuze ko yishimiye kubona umubyeyi we abona uzamuherekeza mu rugendo rwe asigaje ku Isi
Musabimana Olive, imfura ya Mukakabanda Sidonie, yavuze ko yishimiye ko umubyeyi we yabonye uwo bazabana mu buzima asigaje ku Isi

Amafoto ya IGIHE: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .