Ni igitabo gikubiyemo ubutumwa buvuga ku bantu babaye intangarugero mu bikorwa bifitiye benshi akamaro barimo Yozefu, Daniel, Nehemiya n’abandi bavugwa cyane muri Bibiliya.
Mu by’ukuri ntibari abatambyi cyangwa abahanuzi ariko bose bari abakozi kandi bagiriye umumaro ibihugu bari barimo bituma bagira icyubahiro kandi bakoranye n’Imana neza.
Umuhango wo kumurika iki gitabo wabaye ku Cyumweru tariki 13 Ukwakira 2019, witabirwa n’abarimo Umuyobozi wa Evangelical Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu, wavuze ko imirimo abantu bakora mu buzima bwa buri munsi ikwiye kujyana no gukorera Imana kandi bishoboka cyane.
Apôtre Masasu yavuze kandi ko “Abakristu bahamye, guhura n’Imana ku rusengero ni ikintu kimwe ariko guhura n’Imana ukajyana nayo mu rugo ni ikindi kintu. Ushobora kuyijyana no mu kazi kawe aho ukorera, aho urara n’ahandi hose ushobora kuba uri.”
Pasiteri Musoke wanditse iki gitabo yavuze ko intego yacyo ari uguhuza abakristo b’abakozi baba abakorera Leta, abikorera, abakoresha, imiryango idaharanira inyungu (NGOs) hagamijwe kubategura no kubigisha kugira ngo babe ingirakamaro mu gukemura ibibazo by’ikiremwa muntu, igihugu ndetse babe ingirakamaro mu bwami bw’Imana.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Pasiteri Musoke yavuze ko mu 2010, aribwo yagize iyerekwa ry’uko umuntu ashobora gukoresha akazi cyangwa umurimo akora mu guteza imbere abatuye Isi no guhesha Imana icyubahiro.
Yagize ati “Akazi nkora ni umuhamagaro Imana yampaye kandi nshobora gukoresha uwo muhamagaro mu kugira icyo nafasha abatuye Isi no guhesha icyubahiro Imana yandemye.”
Yakomeje agira ati “Hari amateka na raporo zigaragaza ko mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara hari abakristu benshi ariko wajya kureba ugasanga niho hari ibibazo by’ubusambanyi, ingo zisenyuka, ruswa n’ubugizi bwa nabi n’ibindi. Iki gitabo rero kirimo ubumenyi buva mu Ijambo ry’Imana rishobora gufasha umukristu wese uko yakwitwara.”
Abitabiriye imurikwa ry’iki gitabo bagaragaje ko kiziye igihe kandi umukristu wese akwiye kugisoma kugira ngo amenye uko yakwitwara mu kazi ke ntikabangamire umurimo w’Imana.
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Richard Tushabe wari mu bitabiriye umuhango wo kumirika iki gitabo yavuze ko umukozi uwo ari we wese adakwiye guheranwa n’akazi cyangwa ngo yitwaze akazi ananirwe gukora umurimo w’Imana.
Yagkomeje agira ati “Nk’umuyobozi uhamagarirwa kugira ngo utere imbaraga abo mukorana kandi ukomeze kurangwa no gushira amanga kugira ngo abo uyoboye bakwiringire nibagira n’ikibazo bizere ko urabafasha.”
"Usabwa guhuriza hamwe abantu kugira ngo bakorere hamwe banagere no kuri rya yerekwa. Iki gitabo ngiye kugisoma ariko ndabamenyesha ko nzahagarara imbere y’Ikoraniro nkagaragaza uko ubumenyi nakuyemo nabwifashishije mu guhindura abo dukorana n’aho nkorera."
Igitabo ‘My Work My Ministry’ kiri mu rurimi rw’Icyongereza ariko ngo hari gahunda yo kugishyira mu Kinyarwanda.
Biteganyijwe ko mu Ugushyingo kizatangira gucururizwa ku mbuga zirimo Amazon n’ahandi hatandukanye mu masomero yo mu Rwanda.










TANGA IGITEKEREZO