00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pasiteri Hakizimana yerekeje muri Amerika nyuma yo gufungurwa

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 27 Nyakanga 2021 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Pasiteri Hakizimana Etienne [Steven] yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kurekurwa n’Urukiko rwamuciye ihazabu ya miliyoni 2 Frw, ku cyaha yari akurikiranyweho cyo kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa [cyber stalking].

Pasiteri Hakizimana wigeze kuba Umuvugabutumwa mu Itorero rya ADEPR ndetse akaza no gukomeza uyu murimo abinyujije mu bitangazamakuru bya Gusenga.com na Gusenga TV, yari yatawe muri yombi ku wa 16 Kamena 2021, afatiwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.

Ni nyuma y’ibiganiro yagiranye n’abantu batandukanye bakorera kuri YouTube mu Rwanda, aho yagiye akomoza ku buzima bwe, uko yabayeho ntahirwe n’urushako ndetse anavuga ku bagore yagiye ahura na bo ‘bamusajije’.

Nyuma yo gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, yakorewe dosiye ndetse aburanishwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruherereye mu Kagarama.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko ku wa 12 Nyakanga 2021, ari bwo uyu muvugabutumwa yahanishijwe igifungo cy’imyaka ibiri gisubitse no kwishyura ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, ahita arekurwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Urukiko rwategetse ko iki gifungo cy’imyaka ibiri gisubitse mu myaka itatu mu gihe amafaranga y’ihazabu yo agomba kwishyurwa bitarenze amezi atandatu.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 26 Nyakanga 2021, ni bwo Pasiteri Hakizimana yafashe indege yerekeza muri Amerika, atangaza ko nubwo yari yaguye mu cyaha atari umuntu mubi ndetse ashishikariza abantu kwirinda ibyaha.

Ati “Icyo navuga ni uko ibyo abantu batekereje ko ndi umuntu mubi ntabwo ndi umuntu mubi, ibyabaye ni amarangamutima y’urukundo yangushije mu makosa, kugeza ubwo nshinjwa ibyaha bya mudasobwa.”

Uyu muvugabutumwa yavuze kandi ko ibiganiro yakoze atari agamije gusebya umukobwa bivugwa ko yasebeje ahubwo yari agamije kwamamaza filime ye ndetse no kuvuga ku nkuru y’ubuzima bwe bwite.

Ati “Ntabwo nabikoze ngambiriye gusebya uriya mukobwa, nari ngiye kwamamaza filime no kuvuga ku nkuru yanjye y’ubuzima noneho nza gucikwa mvuga no kuri uriya mugore.”

Yakomeje agira ati “Ubutumwa naha abantu ni ukwirinda ibyaha, cyane cyane nk’ibi by’ikoranabuhanga ni ibyaha bitaba bimenyerewe mu gihugu, abantu bashobora kubikora batazi ibyo ari byo, rero abantu bajye birinda batazaba babigwamo nk’uko byambayeho.”

Ubwo yari ari ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali yerekeje muri Amerika, Pasiteri Hakizimana yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze ashimira ubutabera bw’u Rwanda.

Iyi ni filime Pasiteri Hakizimana yari arimo kwamamaza

Aha Pasiteri Hakizimana yifashe ifoto yicaye mu ndege yerekeje muri Amerika
Pasiteri Hakizimana yari amaze iminsi akurikiranyweho ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .