Papa Francis yanze icyifuzo cyo kuba abapadiri ku bagabo bafite abagore muri Amazon

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 13 Gashyantare 2020 saa 10:32
Yasuwe :
0 0

Papa Francis yanze kwemeza icyifuzo cyo kwemerera abagabo bafite abagore kuba abapadiri mu gace ka Amazon, mu rwego rwo guhangana n’ubuke bw’abapadiri.

Abasenyeri bo muri ako gace bari bashyigikiye uwo mwanzuro umwaka ushize, ariko byagombaga kwemezwa na Papa.

Ubusanzwe abapadiri ba Kiliziya Gatolika basabwa gukomeza kuba imanzi igihe cyose bahamagariwe uwo murimo.

Ubwo abagabo muri Amazon basabirwaga kwemererwa kuba abapadiri bafite abagore, byararwanyijwe cyane mu bice by’Uburayi na Amerika, bavuga ko byaba biganisha ku kwemerera abapadiri bose ku isi gushaka abagore ari umwe mu myihariko Kiliziya yari ifite.

Itangazo ryavuye i Vatikani rigira riti “Amazon yaduhaye umukoro, Papa arandika, agamije ko tuva mu kibazo gihari bya nyabyo aho kwinezeza mu bisubizo bitanga umuti w’ikibazo igice.”

Papa yavuze ko hakenewe abapadiri bumva neza ikibazo kiri muri Amazon n’umuco wo muri ako gace. Yasabye abashumba gusengera abantu ngo bagire umuhamagaro w’ubupadiri ku bwinshi.

Umwaka ushize abasenyeri 184 bahuriye i Vatikani biga ku hazaza ha Kiliziya mu gace ka Amazon. Hanaganiriwe niba abagabo bakuze n’abashatse abagore bakwemererwa kuba abapadiri.

Bivugwa ko nibura 85 % by’uduce two muri Amazon batabasha guhimbaza misa buri cyumweru kubera ko nta bapadiri bahagije bahari. Hari abavuga ko babona padiri rimwe mu mwaka.

Papa yavuze ko Amazon ikeneye gukora ububyutse abantu benshi bakitabira kuba abapadiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza