Papa Francis yamaganye urupfu rwa George Floyd n’imvururu zarukurikiye muri Amerika

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 3 Kamena 2020 saa 12:52
Yasuwe :
0 0

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis yasabye ubworoherane n’ubwiyunge muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, no guhagarika imvururu n’ubugizi bwa nabi byakurikiye urupfu rw’umwirabura George Floyd.

Imijyi myinshi muri Amerika no hanze yayo irimo imyigaragambyo ikomeye yamagana irondaruhu nyuma y’urupfu rwa Floyd wishwe mu Cyumweru gishize, bikozwe n’umupolisi wamushikamiye akoresheje ivi kugeza aheze umwuka.

Kuri uyu wa Gatatu Papa Francis yavuze ko irondaruhu atari iryo kwihanganira, ariko yongeraho ko ubugizi bwa nabi nabwo ari inzira yo kwiyangiza no gusenya.

Yavuze ko urupfu rwa Floyd rubabaje ndetse ko ari kumusengera n’abandi bose bapfuye bazize “icyaha cy’ivanguramoko’.

Yagize ati “Nshuti zanjye ntabwo twakwihanganira cyangwa ngo twirengagize irondaruhu n’ihezwa ry’ubwoko bwose, hanyuma ngo tuvuge ko turengera igitinyiro cy’ubuzima bwa muntu.”

Agaruka ku myigaragambyo yagaragayemo ubugizi bwa nabi imaze iminsi ikorwa muri Amerika, Papa yagize ati “Ni nako kandi tugomba kumenya ko ubugizi bwa nabi bumaze iminsi bwigaragaza, ari uburyo bwo kwiyangiza no kwitsinda. Nta na kimwe wageraho ukoresheje ubugizi bwa nabi ahubwo wangiza byinshi.”

Papa Francis yasabye abanyamerika kwiragiza Imana ikabafasha kugarura amahoro n’ubwiyunge.

Papa Francis yavuze ko irondaruhu atari iryo kwihanganira, ariko yongeraho ko ubugizi bwa nabi nabwo ari inzira yo kwiyangiza no gusenya.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .