Padiri Ubald ku isonga mu bo Bamporiki yemera nk’abantu b’Imana

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 26 Ugushyingo 2018 saa 08:52
Yasuwe :
0 0

Umuntu wumvise ubutumwa bwiza, akakira Yesu Kirisitu nk’Umwami w’ubugingo bwe, ashushanya umwana uvutse. Akenera umubyeyi umwitaho, akamurera, akamubera akabando aho atsikiye mu gakiza!

Kimwe no mu buzima busanzwe, uyu ntasanzwe! Ni uwo kubahwa. Ababyeyi bava mu miryango ariyo madini atandukanye ari mu rwa Gasabo.

Padiri Rugirangoga Ubald ni umwe mu banyabitangaza bamaze kwigarurira imitima ya benshi bitewe n’imirimo ikomeye, Yezu yizera amukoresha.

Izina rye ryashyizwe hejuru n’ibitaramo bigari ategura biberamo ibitangaza. Abarwayi barembye barakira, abafite ubumuga bukagenda nka nyomberi na Sida zigakurwaho.

Mu bamwemera nk’umuntu w’Imana, ubongereho Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard.

Yabishimangiye mu butumwa yatangiye mu gitaramo ‘Selah Concert II’ cyateguwe n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya New Melody rihuza abaririmbyi bo mu madini atandukanye ya gikirisitu, cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ku wa 25 Ugushyingo 2018.

Nyuma y’icyiciro cya mbere cyo guhemburwa ku basaga ibihumbi bitatu bari mu ihema ry’ahahoze hitwa Camp Kigali, Bamporiki yavuze ko New Melody ifite ingengabitekerezo nziza ikwiye gushyigikirwa.

Yagize ati “Njye mfata New Melody nk’abantu Imana yahamagaye ngo babe ishusho y’ivugabutumwa rijyanye n’aho igihugu kigana.”

Umukozi w’Imana wo muri ADEPR yemera aza ku mwanya wa munani

Umwe mu bitabiriye igitaramo yashimye Apôtre Rwandamura Charles uyobora UCC wamubereye umubyeyi mu mwuka ndetse amuha ijambo avugira mu ruhame ashinze amanga.

Bamporiki agaruka ku butumwa bwe yagize ati “Nabajije Mani Martin (umuhanzi) nti ‘umuntu antunguye ngo mvuge umushumba umwe wo muri ADEPR, navuga nde? Iyo ngiye gutondeka abantu b’Imana mpera kuri Padiri Ubald. Naza mu bapasiteri nkajya kuri ba Rev Rutayisire na ba Masasu kandi si abapantekote. Ngera ku wo muri ADEPR ku mwanya wa munani cyangwa uwa cyenda.”

Yakomeje ati “Ukibaza ngo byagenze bite? Biterwa n’iki? Uwo mwitozo uwawuha abapantekote bicaye hano bamera nkanjye. Ikibazo gikomeye ni ingengabitekerezo ishobora kujyana abantu bose mu murongo, ntawe utakaye cyangwa ngo abuzwe uburenganzira bwe na bucye.”

Yasabye abacyitabiriye gushyigikira New Melody. Ati “Tuve muri Yesu na Yezu, Mwuka Wera na Mwuka Mutagatifu, dukurikire Imana yaduhamagaye.”

Abitabiriye igitaramo bataramiwe na New Melody yaserutse mu mwambaro wihariye n’ibihangano byayo bimaze kumenyerwa.

Yari igaragiwe na Shekinah Worship Team yo muri Evangelical Restoration Church Masoro n’abahanzi barimo Simon Kabera; Umwongereza David Wald washakanye na Liza Kamikazi na we winjiye mu muziki uhimbaza Imana; Nkomezi Prosper uri mu banyempano bazamukanye ingoga na Ashimwe Dominic wasoje igitaramo.

Umuyobozi wa New Melody, Neema Marie Jeanne, yatangarije IGIHE ko iki gitaramo banafatiyemo amashusho y’indirimbo zizasohoka kuri album ya kabiri yitwa Isoko y’Ibyishimo banyuzwe n’ugukora kw’Imana kwakigaragayemo.

Yagize ati “Imana yaturemeye ibintu bishya natwe tubibonesheje amaso yacu. Byabaye byiza kuri twe.”

New Melody yashinzwe muri Mata 2012, ibumbiye hamwe abasaga 40 baturuka mu madini ya gikirisitu atandatu.

Ni umuririmbyi ukomeye muri Shekinah Worship Team na Alarm Ministries
Shekinah Worship Team yo muri Evangelical Restoration Church Masoro ni yo yabanje ku ruhimbi iririmba mu buryo bwanogeye benshi
Umuyobozi wa Ibyishimo.com, René Hubert n'umugore we Uwera Clementine mu bitabiriye igitaramo
Simon Kabera yaririmbye indirimbo ze zakunzwe hambere
Yari akurikiye igitaramo neza
New Melody yanyuze abitabiriye igitaramo yakoreye mu Mujyi wa Kigali
Ni igitaramo cyitabiriwe n'abantu benshi
Ngizo inkweto abari baserukanye
New Melody imaze imyaka itandatu mu ivugabutumwa ry'indirimbo
Joyce Marie Claire uririmba no muri Korali Impanda ya ADEPR SGEEM ni umuhanga mu guhanika ijwi
Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard n'umugore we bari bicaranye n'umuhanzi wakunzwe cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana, Mani Martin
Neema Marie Jeanne wamenyekanye muri Korali Iriba y'i Butare ni we uyobora New Melody
Neema Marie Jeanne n'umuhanzi Sinzabyibagirwa Jean de Dieu [Jado Sinza] baririmbye benshi barafashwa
Pasiteri Senga Emmanuel yigishije ko ahantu hari amahoro ku Isi ari muri Yesu Kirisitu gusa
Umwongereza David Wald yanyuze abitabiriye iki gitaramo. Aha yaririmbaga indirimbo yanditse mu Kinyarwanda
Umuhanzi uzamukanye imbaduko, Nkomezi Prosper yaririmbye benshi barafashwa, bafatanya na we kuramya Imana
Dominic Ashimwe aritegura igitaramo kigari yise "The Proof of Heaven Live Concert" kizaba ku wa 30 Kamena 2019. Yishimiwe mu ndirimbo zimaze kwinjira mu buzima bw'Abanyarwanda nka 'Nemerewe kwinjira', 'Ndishimye' na 'Wambereye imfura'
Bamporiki Edouard avuga ko yemera Padiri Ubald nk'umuntu w'Imana

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza