Padiri Ngiruwonsanga yakoze indirimbo ku gitabo cya Ubald kigaragaza ko imbabazi zitanga kubohoka

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 Ugushyingo 2020 saa 07:32
Yasuwe :
0 0

Igitabo cya Padiri Ubald Rugirangoga kirimo imfunguzo eshanu zifasha umuntu kubohoka cyitwa “Forgiveness Makes You Free” cyangwa se “Kubabarira bigufasha kubohoka”, cyakozweho indirimbo.

Iyi ndirimbo yiswe ‘Imfunguzo Eshanu’ yakozwe na Padiri Valens Ngiruwonsanga, mu rwego rwo gutanga umusanzu mu iyogezabutumwa rihindurira abantu gukurikira Yezu Kristu no gukizwa na we.

Ni indirimbo ishobora kwifashishwa mu buryo bwinshi, harimo gushengerera isakaramentu ry’ukaristiya, kuramya, kwisuzuma, kwicuza, gusaba imbabazi no mu isengesho ryo gusabira abarwayi.

Padiri Ngiruwonsanga yabwiye IGIHE ko yayituye abantu bose bakeneye ihumure n’umukiro mu mibereho yabo, kugira ngo “bagire ubuzima busagambye”.

Yakomeje avuga ko iki gitabo yagisomye kikamukora ku mutima, agahita afata umwanzuro wo gukora indirimbo igishamikiyeho. Ati “Ni igitabo cyiza. Naragisomye numva ikintu cya mbere kinjemo ni ukucyifashisha nogeza ubutumwa mu ndirimbo.”

Iyi ndirimbo yakomowe ku gitabo cya Padiri Ubald kirimo imfunguzo eshanu zigaragaza uko kubabarira bituma umuntu abohoka. Muri izo mfunguzo zirimo urw’ukwemera, urw’imbabazi, urwo kubohoka, urw’icyemezo n’urufunguzo rw’umugisha.

Padiri Valens Ngiruwonsanga yahawe isakaramentu ry’ubusaseridoti kuwa 21 Nyakanga 2019. Ubu ni Padiri Ushinzwe Urubyiruko muri Paruwasi Mt. Paulo Gishaka mu murenge wa Bumbogo muri Kigali.

Nubwo aribwo bwa mbere asohoye indirimbo, Padiri Ngiruwonsanga yavuze ko agiye gukomeza, kuko yasanze iyogezabutumwa ry’indirimbo rikenewe muri iki gihe.

Padiri Ngiruwonsanga yakoze indirimbo yakomoye ku gitabo cya Padiri Ubald

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .