Padiri Jean François Uwimana yasohoye indirimbo y’ishimwe ry’imyaka icyenda amaze mu bupadiri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Nyakanga 2020 saa 11:46
Yasuwe :
0 0

Padiri Jean François Uwimana, umuhanzi mu ndirimbo z’Imana muri Kiliziya Gaturika, ubarizwa muri Diyoseze ya Nyundo yasohoye indirimbo avuga ko ari ‘ishimwe’ ry’imyaka icyenda amaze ari umupadiri.

Tariki 16 Nyakanga 2011 nibwo Padiri Uwimana yabaye umupadiri abuhawe na Musenyeri Habiyambere Alexis, wayoboraga Diyosezi ya Nyundo, akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Mu kwizihiza imyaka icyenda amaze ari umusaserdoti, Padiri Uwimana, yasohoye indirimbo iri mu rurimi rw’Igifaransa yise ‘Tu es la Vie’ [Uri ubuzima].

Mu kiganiro na IGIHE, Padiri Uwimana uri mu Budage, yavuze ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyavuye ku nyota yo gushimira Imana ku myaka icyenda amaze ari Umupadiri no kuyisaba kuzamara indi myinshi nk’uko abyifuza.

Ati “Ni ishimwe rwose. Imana ni ubuzima, Imana ni urukundo hari ikintu tutabona, ni imbaraga zayo...Iyi myaka yose maze n’indi nifuza kuzamara, ni Imana yayimpaye nkanayisaba ngo ikomeze inyongerere indi ari mu buzima busanzwe no mu kuba umupadiri”.

Yakomeje avuga ko mu rugendo rw’imyaka icyenda azirikana ubuntu bw’Imana n’amasengesho y’abakristu badahwema kumusabira ngo azasohoze ibyo yasezeranye.

Ati “Ba bakecuru baba bari ku mavi badusabira twe twirukanka, ayo masengesho nayo yarankomeje kandi aracyamfasha. Bakomeze bansabire Imana inyongerere imbaraga nanjye nkomeze kubafasha twese tuzatahe mu ijuru ntawusigaye”.

Mu gitero cya mbere cy’indirimbo ya Padiri Uwimana, avuga ko Imana ari yo buzima, ari yo yuzuza Isi, mu kindi gitero akibutsa abantu ko ari abanyantege nkeya, iyo hagize akantu k’umwijima kaza mu buzima byose bibananira, akabasaba kwiragize Imana.

Umva indirimbo ‘Tu es la Vie’ ya Padiri Uwimana

Padiri Uwimana amaze imyaka icyenda ari umupadiri
Padiri Uwimana yiyeguriye umuziki wo gusingiza Imana
Padiri Uwimana yamenyekanye cyane kubera gukora injyana ya Hip Hop mu muziki wo guhimbaza Imana
Padiri Uwimana ari kumwe n'umuryango we wo mu Budage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .