Ntabwo Yezu yagusize bupfubyi

Yanditswe na Padiri Sylvain Sebacumi
Kuya 31 Gicurasi 2020 saa 07:17
Yasuwe :
0 0

Ababaye imfubyi nibo bazi uko bubabaza. Yezu ntabwo ashaka ko abe baba mu kababaro, ahubwo yabahaye umuhoza, umurengezi. Byashyizweho akadomo ku munsi wa mirongo itanu Pasika ibaye ubwo Abayahudi bahimbazaga umunsi mukuru wa Pentekosti.

Mu gihe cya Yezu bawuhimbazaga bibuka umunsi bahaweho amategeko ku musozi wa Sinayi. Muri iki gihe abakristu bawuhimbaza bazirikana Roho Mutagatifu amanukira ku Ntumwa.

Roho w’Imana, ni we wabwirije abahanuzi ibyo bavuze

Roho Mutagatifu atuma tugira ubugingo bw’Imana, akatubera urumuri rutwumvisha Inkuru nziza ya Yezu Kristu kandi akaduha imbaraga zo kuyikurikiza twishimye!Ku buryo bwuzuye, Roho Mutagatifu yamenyekanye nyuma ya Pasika kandi amenyekanisha Imana Data na Mwana. Mbere ya Pasika ye, Yezu yatangaje iyoherezwa ry’undi Muvugizi (Umurengezi), ari we Roho Mutagatifu. We watangiye umurimo we kuva mu gihe cy’iremwa ry’ijuru n’isi akaba ari We kera wabwirije abahanuzi ibyo bavuze , ubu noneho ari kumwe n’abigishwa kandi akaba muri bo (Yh 14,26), kugira ngo abigishe kandi abayobore mu kuri kose (Yh 16, 13).

Nuko rero, Roho Mutagatifu agaragazwa nk’Undi ufitanye isano na Yezu na Se. Inkomoko ihoraho ya Roho Mutagatifu yigaragariza mu butumwa bwe ku isi. Roho Mutagatifu wohererejwe intumwa na Kiliziya yatumwe n’Imana Data mu izina rya Yezu, yoherezwa kandi na Mwana ubwe amaze gusubira kwa Se. Iyoherezwa rya Roho Mutagatifu nyuma y’ikuzwa rya Yezu, rihishura byuzuye ibanga ry’Ubutatu Butagatifu.

Ijambo Roho risobanura ijambo ry’igihebureyi Ruah , risobanura; umwuka, umuyaga. Tugendeye kuri icyo gisobanuro tubona ingingo ebyiri z’ingenzi dusanga muri Bibiliya :

Iremwa rya mbere : « Imana ihuha mu mazuru yabo umwuka w’ubuzima » (Intg2,7) ; Habayeho irema ryo mu gihe cyahise, ivuka rya mbere ry’ubuzima mbere y’ibihe.

Iremwa rya nyuma : Turisanga kwa Ez 37,9), hagira hati «Uhoraho aravuga ati :Wa mwuka we, turuka mu mpande zose uko ari enye uhuhera kuri iyi mirambo maze yongere ibeho » Hazabaho irema ryo mu gihe gishya, ukuzuka kwa nyuma, ku munsi w’imperuka maze ubuzima bwongere bwigaragaze.

Ntabwo guhumeka bikorwa rimwe gusa mu mwaka

Umunsi wa mbere w’icyumweru Inzugi z’aho abigishwa ba Yezu bari bari zari zifunze kubera gutinya abayahudi. Nuko Yezu agira atya ahagarara hagati yabo, arababwira , ati « nimugire amahoro». (Yh20, 19-20) Ni ukuvuga ko isi nshya n’ikiremwa gishya byavutse ; ni intangiriro nshya ! Imana yafashe muntu mu biganza byayo, imurema bundi bushya, mu ibumba rishyashya ryuje urukundo n’amahoro kandi ritsinda ubwoba.

Abakristu rero, guhera ubwo ntibahwemye guhura, buri munsi wa mbere w’icyumweru. Kuva ku cyumweru kugera ku kindi. Kiliziya yavutse kuri iryo huriro rya buri gihe, rikiriho kugeza na n’ubu. Abakristu bakora iryo huriro buri cyumweru, kugeza igihe Yezu azagarukira.

Ntabwo dukwiye gufata icyumweru nk’aho ari itegeko gusa, ahubwo dukwiye kugifata nk’icya ngombwa kandi cy’ingenzi mu buzima bwacu. « Birakwiye guhumeka umwuka muzima buri gihe » Ntabwo guhumeka bikorwa rimwe gusa mu mwaka. N’ubwo duhimbaje Pentekosti Kiliziya Insengero n’Imisigiti bifunze kubera Coronavirus, ntibikwiye ko twakwibagirwa uwo munsi w’Imana, mu rugo iwacu Roho Mutagatifu arahadusanga.

Bavandimwe hariho irema rya buri munsi , Roho w’Imana ahora arema kandi agatanga ubugingo. Umwuka wera/Roho Mutagatifu ni ubuzima. Umwuka ni ikigereranyo rusange cy’Imana n’ibikorwa byayo mu bantu. Ikiriho cyose gihumeka kifitemo ubuzima. Ni ishusho igaragara y’Imana itugabira ubuzima ! Ubwo buzima butangirira muri Batisimu bukuzurizwa mu Butatu Butagatifu.

Yezu na we yagiye akoresha icyo kigereranyo gifatika cy’umuyaga, kugira ngo yumvishe Nikodemu (natwe twese) igikorwa gishya gihebuje cy’Uwitwa Umwuka w’Imana, ari we Roho w’Imana (Yh 3, 5-8).

Roho w’Imana twasezeranyijwe

Roho Mutagatifu Yezu ubwe yagiye amuvuga ku buryo bwinshi. Hari aho yamwise umuvugizi, bisobanura « Ubana na twe », ahandi amwita Umurengezi (Yh 14,16.). Ubusanzwe iryo zina ‘Umuvugizi’ risobanurwa ko ari Umuhoza, kuko Yezu ari we Muhoza w’ibanze.

Ni Roho Nyir’ukuri (Yh 16, 13). Ni we uyobora ku kuri kose, kuko atavuga yitumirije ahubwo avuga ibyo yumvise byose, kandi akaduhanurira n’ibizaza.

Uwo Roho asesekara kuri buri wese akurikije icyo amukeneyeho ariko byose akabyuzuriza muri Kiliziya ye, ariyo Pawulo yita umubiri umwe. Pawulo ati « Umubiri ni umwe kandi ugizwe n’ingingo nyinshi ariko izo ngingo zose n’ubwo ari nyinshi zigize umubiri umwe» (1Kor1,12).

Abantu ni magirirane, baruzuzanya mu ngabire buri wese afite. Kristu niwe waduhurije hamwe mu rukundo n’amahoro bimwe isi idatanga. Bwa bumwe abantu batereye i Babeli (Ing11,1-10) bwaragarutse, bose bakumva kimwe (Intu 2,8-11), maze biba incamarenga y’ubutumwa Yezu yahaye intumwa ze bwo kwigisha amahanga yose. (Yh20, 21-22).

Ubwo bumwe twese nibwo duhamagariwe kugaragaza ; kuko twabatirijwe muri Roho umwe ngo tube umubiri umwe (1Kor12,13).

Nk’uko Data yantumye, nanjye ndabatumye (Yh20, 21)

Muntu nk’ ikiremwa cy’Imana kidasanzwe kiri hagati y’ibindi biremwa, yagiye agaragaza ko abisumbye ndetse akajya abikoresha icyo ashaka , ibi byaje kugera ubwo na we yicamo ibice ; hazamo agasuzuguro kuri bamwe, ubwikunde n’ubwikanyize maze yubaka umunara w’itandukaniro rye n’abo batari mu rwego rumwe.

N’ubwo isi yacu ishaka kuducamo ibice, Yezu We ashaka ko tuba umwe. Yaba abayahudi cyangwa se Abagereki, yaba abacakara cyangwa se abigenga yaba abazungu, abarabu cyangwa se abirabura, twese twuhiwe Roho umwe (1Kor 12,13).
Uyu munsi tuributswa ko nubwo umubiri ugizwe n’ingingo nyinshi, zose zigize umuntu umwe. Mu yandi magambo ni nk’aho twakwibutswa ko n’ubwo dutandukanye yaba ku ruhu, mu bwenge, mu bukungu,… ariko twese turi abantu.
Twese rero duhamagariwe kubahana, ntihakagire ugenera mugenzi we uko abaho. Twese turi abantu, twese tuva amaraso y’umutuku, twese turapfa, twese tugaragaza amarangamutima, twese icyorezo cya Coronavirus cyaradukanze.

Yezu arashaka ko dusubira ku isoko y’ubumwe, urukundo n’amahoro. Buri wese ahamagariwe kubyamamaza, ni ubutumwa ahawe.

Dusenge: Roho Mutagatifu, Nyagasani utanga ubugingo, uturuka ku Mana Data na Mwana, usengwa agasingizwa hamwe n’Imana Data na Mwana, We wabwirije abahanuzi ibyo bavuze, nakomeze atuyobore, atwumvishe natwe ubumwe dufitanye nk’abantu twaremwe n’Imana imwe, bityo imbuto z’ubwo bumwe: urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, imico myiza no kumenya kwifata biganze iwacu.(Gal5,22. Roho mutagatifu natuyobore. Amena.

Padiri Silivani SEBACUMI
Padiri mukuru wa Paruwasi yisunze Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu, KABUGA, Diyosezi KABGAYI


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .