Ninah Musinga yiyongereye ku banyempano bakorera umuziki uhimbaza Imana hanze y’u Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 Werurwe 2020 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Ninah Musinga yinjiranye imbaraga mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Ni igihe’ yanditse iturutse ku iyerekwa yagize.

Musinga ubusanzwe arubatse, ibikorwa bye bya muzika yabitangiriye aho abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Gusa yemeza ko kuri we n’ubwo yatinze kubikora ku mugaragaro ngo abwirize Isi ubutumwa bwiza, iki ‘cyari cyo gihe cy’Imana’.

Ninah Musinga ku ikubitiro yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Ni igihe’ avuga ko kuyandika bitavuye kuri we ahubwo ari ihishurirwa yagize riturutse mu ijuru.

Ati “Njya kuyandika, ntibyavuye kuri njye nari ndyamye gato, mvuye mu ishuri nduhutseho ngo nsubire gusoma, ngira inzozi zidasanzwe nanjye zanteye ubwoba. Nibonye ndi ahantu ndimo kumesa ndi kumwe n’abandi twabanaga, mbasigaho ngiye kwanika imyenda ngera ahantu hari imigozi itatu ikoze mu nsinga imanitseho ingofero eshatu zera cyane sindabona ikintu cyera nkazo, zarushaga urubura kwera zari ingofero z’uruziga zari zitangaje cyane.”

Ngo yakomeje kuzibazaho ako kanya yumva ijwi rivugira inyuma y’uruzitiro rwari rukikije iyo migozi rimuhamagara rimubaza niba yitegereje uko izo ngofero zera.

Ati “Ryarabimbwiye rirakomeza riti urabona hari ikizinga wazibonaho? Narikanze nshaka kureba uvuze ibyo ariko sinamubona ndasubiza nti ‘nabibonye’, arambwira ati ‘genda ubwire abantu ko ari igihe cyo kwezwa no gutunganywa kuko nk’uko wabonye ziriya ngofero zera nta kizinga niko nifuzako bamera kuko benshi bibwira ko bejejwe nyamara buzuyeho ibizinga’.”

Ngo iryo jwi ry’uko azabwira abantu ubutumwa ryari rimaze kumuha mu kumusubiza rimubwira ko agomba guhimba indirimbo.

Ati “Narabajije nti ubu se nzababwira gute aransubiza ngo genda ukore indirimbo uzayumva wese nzamugirira neza kandi uzabwire abantu ibyo wabonye ndetse ambwira amazina y’abantu bamwe nzi arambwira ngo abe aribo ba mbere nzayiha hanyuma nyigeze no ku bandi bose nzabasha kugeraho.”

Avuga ko ariyo mpamvu y’iyi ndirimbo ndetse akavuga ko ashima Imana ko iki aricyo gihe ishaka abantu ko bumva ubu butumwa bwiza kandi bukiza.

Ninah Musinga yatangiye kuririmba akiri muto kuko yakuriye mu muryango wa gikirisitu. Yabyirutse akunda amasomo cyane ari nako abikomatanya no gukorera Imana mu buryo bwo kuyiramya no kuyihimbaza.

-  Umva indirimbo ya mbere ya Ninah Musinga yise ‘Ni igihe’

Umuhanzikazi Ninah Musinga yinjiranye imbaraga mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana
Ninah Musinga akorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .