Musenyeri Sinayobye wa Diyosezi ya Cyangugu agiye kwimikwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Werurwe 2021 saa 04:39
Yasuwe :
0 0

Musenyeri Edouard Sinayobye uherutse kugirwa Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu azimikwa ku wa 25 Werurwe 2021 mu muhango w’itangwa ry’Ubwepisikopi uzabera i Cyangugu.

Tariki ya 6 Gashyantare 2021 nibwo Musenyeri Sinayobye yagizwe Umushumba wa Diyosezi ya Cyangungu mu itangazo rya Papa Francis rimuha izo nshingano nyuma y’igihe ari Padiri akaba n’Umuyobozi wa Seminari Nkuru y’i Nyumba.

Inama y’Abesipikopi Gatolika mu Rwanda igaruka ku gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2021, yateranye tariki 9 kugera ku ya 12 Werurwe, niyo yemeje ko mu byaganiriweho harimo n’ibyo gutegura umuhango w’itangwa ry’Ubwepisikopi.

Itangazo ryayo rigira riti “ Umunsi wa nyuma w’Inama wabaye uwo kwitegura imihango y’itangwa ry’ubwepisikopi izabera i Cyangugu ku wa 25 Werurwe 2021 saa tatu n’igice.”

Diyosezi ya Cyangugu yari imaze imyaka ibiri iragijwe Musenyeri Hakizimana Célestin wayiyoboraga abifatanya no kuba umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro kuko uwari musenyeri wayo Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène yitabye Imana mu 2018.

Musenyeri Sinayobye yavukiye mu Karere ka Gisagara tariki ya 20 Mata 1966. Yahawe Ubusaseridoti tariki ya 12 Kanama 2000, yari asanzwe ari Umuyobozi wa Seminari y’i Nyumba.

Ni umuhanga wize isomo rizwi nka “Logotherapie” isobanurwa nk’uburyo bwo kuzanzamura imbaraga karemano umuntu aba afite ziba zarazikamishijwe n’ibyago yagiye ahura na byo. Bikowa mu buryo bwa gihanga bw’ibiganiro ku buryo umuntu agarukane imbaraga mu buzima.

Musenyeri Sinayobye azimikwa ku wa 25 Werurwe 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .