Musenyeri Nzakamwita yavuze igihe azahagarikira kuyobora Diyosezi ya Byumba

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 25 Ugushyingo 2019 saa 09:27
Yasuwe :
0 0

Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, Musenyeri Nzakamwita Servelien, yatangaje ko yamaze kwakira igisubizo cya Papa Francis kimwemerera guhagarika kuyobora iyi diyosezi yari amaze imyaka 24 ayobora.

Amategeko ya Kiliziya Gatolika avuga ko ku myaka 75, Umwepiskopi yandikira Papa ibaruwa amusaba kwegura ku buyobozi bwa Diyosezi, agasimburwa n’undi.

Mu kiganiro na IGIHE, Musenyeri Nzakamwita wizihije Yubile y’imyaka 75 y’amavuko umwaka ushize, yatangaje ko nawe yubahirije iri tegeko asaba kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, aho igihe icyo ari cyo cyose hatangazwa umusimbura.

Ati "Naranditse hashize umwaka naranditse kandi Papa yaransubije avuga ko ubusabe bwanjye abwakiriye, ariko ko mba ntegereje kugira ngo abone unsimbura, ubu ntegereje unsimbura, ejo, ejobundi ashobora kuza nkamusigira diyosezi nkajya mu kiruhuko cy’izabukuru".

Musenyeri Nzakamwita ubwo yizihizaga yubile, yasangije Abakristu n’inshuti za Diyosezi isoni n’impungenge afite z’uko ashobora kuzasigira umwenda uzamusimbura.

Icyo gihe yagize ati “Nagirango mbasangize impungenge mfite, ni uko nigerejeho nsaba inguzanyo muri banki nizeye kuzabona inkunga mu nshuti ariko iyo nkunga iracyatinze, ubu rero kwishyura uwo mwenda n’inyungu za banki biracyaturemereye”.

Yakomeje asaba abakristu kumufasha mu gihe asigaje ku buyobozi bwa Diyosezi kugira ngo nibura azasige uyu mwenda ugabanutse.

Ati "Bakristu rero ba Diyosezi ya Byumba, mu gihe nitegura gusoza imirimo yanjye muri iyi Diyosezi, mfite isoni, mfite impungenge z’uko uwo nzasigira iyi Diyosezi nzamusigira uwo mwenda uremereye, nkaba ngira ngo rero mbararike mumfashe gushakisha uburyo twawugabanya hamwe n’inshuti zacu”.

Musenyeri Nzakamwita yatangaje ko Imana yamwumvise none uyu mwenda akaba yarawishyuye, bityo nta mpungenge agifite.

Ati “Imana koko yaranyumvise kandi n’abantu baransabiye cyane uwo mwenda twarawukize, uwo mwenda wari ugeze kuri miliyari n’igice ndetse birenga, twarawukize ubungubu ndi umwere rwose nshobora kugenda amahoro, ntasigiye diyosezi umuzigo ukomeye”.

Musenyeri Nzakamwita afatanyije n’abapadiri, abihayimana n’abakristu, bubatse za paruwasi aho yasanze ari 12 ubu zikaba ari 21. Yasanze muri diyosezi hari abapadiri batatu gusa muri diyosezi aba uwa kane, none ubu bageze ku bapadiri basaga 120.

Mgr Nzakamwita ati “Urumva ko ari ikintu gikomeye kandi kugira ngo urere umuseminari uzamugeze ku bupadiri, bifata imyaka myinshi, urumva ko ari umurimo ukomeye”.

Mu bindi yibukirwaho ni Kaminuza ya UTAB yaje mu gihe cye n’abo bafatanya, ibijyanye n’imibereho myiza y’abaturage n’ubuzima bwa gikristu, aho abakristu biyongereye, amashuri, amavuriro n’ibindi.

Diyosezi ya Byumba yashinzwe mu 1981, Musenyeri Nzakamwita atangira kuyiyobora mu 1996 asimbuye Musenyeri Joseph Ruzindana. Ifite intego y’uko izizihiza Yubile y’imyaka 50 ifite Paruwasi 32, bivuze ko hasigaye gushingwa 11.

Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, Musenyeri Nzakamwita Servelien, yatangaje ko yakiriye igisubizo cya Papa Francis, kimwemerera guhagarika kuyobora iyi diyosezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza