Musenyeri Kambanda yashimye ubwitonzi bwaranze abakirisitu ku munsi wa mbere wo gufungura insengero

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Nyakanga 2020 saa 08:49
Yasuwe :
0 0

Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda, yashimiye abakirisitu ku bwitonzi bagaragaje ku munsi wa mbere wo gufungura insengero bakongera guterana nyuma y’amezi arenga ane zifunze kubera icyorezo cya Coronavirus.

Kimwe n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi, insengero zafunzwe ku wa 15 Werurwe 2020 nyuma y’umunsi umwe mu Rwanda habonetse umurwayi wa mbere wa Coronavirus.

Ku wa 15 Nyakanga 2020 nibwo Inama y’Abaminisitiri yemeje ko insengero zifungurwa, ariko uburenganzira bugatangwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nyuma yo kugenzura ko hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Nubwo insengero zose zitafunguwe bitewe nuko hari izatarashyira ku murongo ibyo zasabwe, izabyujuje zo zarakomorewe mu gihe izindi zigitegereje.

Musenyeri Kambanda abinyujije kuri Twitter yagize ati “Imana ishimwe uyu munsi abakristu bashoboye kumva misa no guhazwa nyuma y’amezi ane. Turishimira n’ubwitonzi bwabaranze birinda kuba bakwanduzanya. Nyagasani Yezu asingizwe kandi aturinde”.

Kwinjira mu nsengero hubahirijwe amabwiriza yashyizweho yo kwirinda Coronavirus, aho nyuma yo gupimwa umuriro no gukaraba ibiganza n’amazi meza cyangwa imiti isukura intoki (hand sanitizer), buri wese yanyuraga aho yandikwa imyirondoro ye ku buryo mu gihe yakenerwa yakurikiranwa byoroshye.

Iyo iki cyiciro kivuyeho hakurikira icyo kwinjira mu rusengero, aho ibyicaro byateganyijwe ku buryo abantu bicara bahanye intera ndetse bakambara udupfukamunwa kuva ku baririmbyi bayobora abandi kugera kuri Padiri uyobora Igitambo cya Misa cyangwa Pasiteri wigisha.

Nko kuri Paruwasi Cathédrale St Michel, hatangiye gukoreshwa ikoranabuhanga rifasha abayoboke kwiyandikisha no kugaragaza urujya n’uruza rw’abitabiriye misa.

Abakirisitu babanzaga gupimwa umuriro no gukaraba mbere yo kwinjira mu Kiliziya
Guhana intera ya metero byubahirijwe mu kwirinda Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .