Musenyeri Kambanda yagizwe Cardinal, aba uwa mbere mu mateka ya Kiliziya mu Rwanda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 25 Ukwakira 2020 saa 02:12
Yasuwe :
0 0

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yazamuye mu ntera Arkiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda, amugira cardinal, aba uwa mbere ubashije kugera kuri iyo ntera mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Nyuma y’isengesho rizwi nka Angelus ryasomewe ku rubuga rwa Mutagatifu Petero i Roma kuri iki Cyumweru saa Sita, nibwo Papa Francis yifashishije idirishya ry’ingoro ye, yasomye mu ijwi riranguruye amazina y’abepiskopi 13 bagizwe ba cardinal, barimo Musenyeri Antoine Kambanda.

Mu kiganiro kigufi na IGIHE, Musenyeri Kambanda, yavuze ko yamaze kumenya iyi nkuru ikomeye, ati “Nibyo, maze kubyumva, birantunguye!”

Kuri urwo rutonde hariho na Arkiyepiskopi wa Washington D.C., Wilton Gregory, umwirabura wa mbere wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ugeze kuri urwo rwego.

Umushumba wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Philippe Rukamba, yabwiye IGIHE ko kugira ngo igihugu kigire cardinal biba bigaragaza ko kigize Kiliziya ikuze, ikomeye, wenda yanyuze no mu bibazo byinshi ariko yagiye ishaka uburyo bwo kubyivanamo.

Yakomeje ati "Icya kabiri, aba cardinal ni abantu baba iruhande rwa Papa, bamugira inama, bamufasha mu bintu byinshi, ubwo rero kuri twebwe ni icyubahiro gikomeye, ni ikintu gikomeye no kuri we."

Yavuze ko ari inkuru idasanzwe kuri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yari itegereje imyaka 120 kugira ngo igire Cardinal, uhereye ku gihe yagereye mu gihugu.

Biteganywa ko Musenyeri Kambanda azakomeza kuyobora Arkidiyosezi ya Kigali kuko aba ari Musenyeri nk’abandi nubwo afite ikindi cyiciro cyisumbuye abarizwamo, nk’uko na Papa ari Musenyeri.

Kugira ngo umuntu abe cardinal biri mu bushake bwite bwa Papa kuko nta tora ribaho, bigakorwa mu busesenguzi bwe, akitoranyiriza abamufasha. Ba Cardinal nibo batora ba Papa, bivuze ko buri cardinal aba ari umukandida.

Musenyeri Rukamba yakomeje ati "Ni ikintu cyiza, ni ukuvuga ko ari icyubahiro bahaye icyo gihugu, ni ukuvuga ko aba ari umuntu mukuru ubonetse muri icyo gihugu, uhura na Papa, uvugana na we, umugira inama, ni ikintu gikomeye.”

Aba ba cardinal 13 bashya bazimikwa ku wa 28 Ugushyingo. Barimo icyenda bafite munsi y’imyaka 80 ari nabo bemererwe kwitabira inama nkuru y’aba cardinal igihe baba bagiye gutora Papa (conclave) bakanatora, n’abandi bane bayirengeje, bivuze ko bo bataba bemerewe gutora.

Papa Francis yaherukaga gushyiraho ba Cardinal ku wa 5 Ukwakira 2019, ubwo nabwo yashyiragaho 13, barimo 10 bashobora gutora.

Kugeza ubu hari ba cardinal 219, barimo 120 bafite imyaka ibemerera gutora.

Musenyeri Kambanda ni muntu ki?

Musenyeri Kambanda yavutse ku itariki ya 10 Ugushyingo 1958, avukira muri Arkidiyosezi ya Kigali. Ubu afite imyaka 62.

Amashuri abanza yayigiye i Burundi no muri Uganda, amashuri makuru ayakomereza muri Kenya. Yarangije amasomo ya Tewolojiya mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda muri Diyosezi ya Butare.

Mu ruzinduko rwamaze iminsi ibiri Papa Yohani Pawulo II yagiriye mu Rwanda mu 1990, ku wa 8 Nzeri nibwo yahaye ubusaserdoti abadiyakoni 31, mu misa yabereye i Mbare, ni mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

Barimo 25 bo mu Rwanda na batandatu bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Benshi muri bo ubu ntibakiriho, ariko mu bakiriho harimo babiri babaye abasenyeri. Abo ni Arkiyepiskopi wa Kigali Antoine Kambanda n’Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Harorimana Vincent.

Agihabwa ubusaserdoti, Musenyeri Kambanda yatangiriye ubutumwa bwe nk’umwarimu akaba n’ushinzwe amasomo mu iseminari Nto ya Ndera i Kigali.

Kuva mu 1993 kugeza mu 1999 yagiye gukomereza amasomo muri Kaminuza i Roma, ahakura impamyabushobozi ihanitse muri Tewolojiya. Kuva mu 1999 kugera mu 2005 yabaye umuyobozi wa CARITAS ya Arkidiyosezi ya Kigali, aba n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali.

Yabifatanyaga no kwigisha mu iseminari Nkuru ya Nyakibanda, akaba n’umuyobozi wa Roho mu iseminari Nkuru ya Rutongo. Kuva 2005 kugeza 2006 yabaye umuyobozi wa seminari Nkuru ya Kabgayi, mu 2006 kugera 2013 yagizwe Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

Ku itariki ya 3 Gicurasi 2013 nibwo Papa Francis yamutoreye kuba Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo. Intego ye ni “Ut vitam habeant” bivuze ngo ‘Bagire ubuzima’.

Mu Ugushyingo 2018 nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yemereye Musenyeri Thadée Ntihinyurwa wayoboraga Arkidiyosezi ya Kigali, kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, amusimbuza Musenyeri Kambanda Antoine, wanayoboraga Diyosezi ya Kibungo.

Ibirori byo kumushinga iyi Arkidiyosezi ku mugaragaro byabereye kuri Stade Amahoro ku wa 27 Mutarama 2019.

Musenyeri Kambanda yahawe kuyobora Arkidiyosezi ya Kigali mu 2019
Musenyeri Kambanda aramutsa abakirisitu muri Stade Amahoro ku wa 27 Mutarama 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .