Muri 13 baherutse kugirwa aba-cardinal, babiri ntibabashije kujya i Vatican kubera amabwiriza akomeye ibihugu byabo byashyizeho mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.
Abo barimo Musenyeri Cornelius Sim wa Brunei na Jose Fuerte Advincula wa Philippines. Ingofero n’impeta zibagira aba-cardinal bo bazazihabwa nyuma.
Abahabwa ubu-cardinal baraza kwambikwa ingofero itukura nk’ikimenyetso cy’uko bashobora kwitangira Kiliziya ku buryo bashobora no guhara ubuzima bwabo.
Misa iza gutangirwamo ubu-cardinal irabera muri Bazilika ya Mutagatifu Petero, iritabirwa n’abantu bake mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!