00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Murwanashyaka, umuhanzi uhimbaza Imana ushaka gushinga imizi muri gakondo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Ukwakira 2020 saa 08:59
Yasuwe :
0 0

Murwanashyaka Sylvestre Bonane wiyise Bobo Sylvestre mu muziki ni umwe mu bahanzi bake biyemeje kuririmbira Imana ariko bifashishije injyana gakondo.

Bobo Sylvestre yabwiye IGIHE ko asanzwe ari umuhanzi ariko akaba avanga injyana zitandukanye.

Kuri iyi nshuro akaba ashaka gushyira imbaraga mu muziki gakondo kuko yasanze benshi mu bahanzi bakora indirimbo zihimbaza batawibandaho.

Ati “Ni ikintu natekereje ndeba ukuntu abahanzi batandukanye bagenda bakora indirimbo, ariko ntibibande kuri gakondo kandi ari umuziki mwiza uryoheye amatwi. Ntabwo izindi njyana nzazireka nazo nzajya nzikora, ariko amaso yanjye ngiye kuyashyira ku muziki gakondo.”

Uyu muhanzi aheruka gushyira hanze indirimbo yise ‘Inkera’; yayanditse ubwo yari arimo gutekereza ukuntu Yesu aryoshye nk’ubuki.

Ati “Inkera bisobanura igitaramo, rero nari ndimo gutekereza ukuntu Yesu aryoshe nk’ubuki. Mbese iyi ndirimbo iba iri gusingiza Yesu wacu. Ni indirimbo nanditse izimije kuryoha kwe bigaragarira iyo turi kumubyinira twaryohewe mbese iyo turi mu makesha ya nijoro byabaga ari nk’inkera n’ubwo byahagaze kubera COVID-19.”

Arongera ati “Rero ni nk’umuntu uri kwibuka ibyo bihe byiza bagiranye maze akabibwira abandi hakaba muri uko kumutaramira ndavuga Yesu habamo no kumushimira.’’
Bobo Sylvestre ni umukirisitu mu Itorero ryitwa Eastwind ryo muri Kigali. Yatangiye kuririmba mu 2000 muri Assemblies of God i Huye. Nyuma yaho yaje i Kigali azanywe no kwiga akomeza umurimo w’Imana mu buryo byo kuririmba hirya no hino mu nsengero zitandukanye.

Mu mwaka wa 2019 nibwo yatangiye kuririmba ku giti cye. Amaze gushyira hanze indirimbo eshanu zirimo ‘Ndakwiringiye’, ‘Humura’, ‘Amasezerano’ (yo mu gitabo), ‘Yame tosha’ n’iyi nshya yise ‘Inkera’.

Murwanashyaka, umuhanzi uhimbaza Imana ushaka gushinga imizi muri gakondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .