Munyakazi Deo yatunguriwe mu gitaramo cya Pasiteri Gaudin yifurizwa isabukuru (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 28 Nzeri 2019 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Munyakazi Deo ufite izina rikomeye mu muziki gakondo yatunguriwe mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyateguwe na Pasiteri Mutagoma Gaudin.

Iki gitaramo cy’ijoro ryo kwegerana n’Imana cyiswe “Night of Worship” cyateguwe na Pasiteri Mutagoma afatanyije n’Umuryango w’Ivugabutumwa wa New Seed. Cyabereye kuri Eglise Vivante Kanogo ku wa Gatanu, tariki 27 Nzeri 2019.

Abacyitabiriye kuva saa mbiri kugeza saa Saba z’ijoro banyuzwe n’ubutumwa bwagitangiwemo bunyuze mu bihangano by’abahanzi barimo René Patrick, Deo Munyakazi, New Life Worship Team na Korali El Shaddai.

Ijambo ry’Imana ryagabuwe na Pasiteri Désiré Habyarimana watanze ubutumwa buvuga ku bikwiye kubaho mu buzima buramya Imana.

Pasiteri Mutagoma ubarizwa mu Itorero rya New Jerusalem yanyuze benshi mu bihangano bye byakunzwe birimo “Akanyabugabo”, “Ntundeka”, “Baratungurwa” na “Mfite ishimwe.”

Ahagana saa tanu z’ijoro nibwo Umukirigitananga Munyakazi Deo yageze ku rubyiniro. Yari aherekejwe na mushiki Niyifasha Esther.

Aba bombi bashimishije benshi mu bitabiriye igitaramo binyuze mu murya w’inanga wakirigitwaga na Munyakazi n’ijwi rye yahuzaga n’iry’umuvandimwe we rigatanga uburyohe mu matwi y’abaryumva.

Yageze ku ndirimbo “Urakwiriye Mwami’’, abari mu rusengero batera hejuru baririmba iyo kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Uyu musore utaganjwe n’amarangamutima yahise ababwira ati “Murakoze cyane’’, akomeza kuririmba.

Munyakazi wujuje imyaka 28 abonye izuba yabwiye IGIHE ko yishimiye urukundo yeretswe ku isabukuru ye y’amavuko.

Yagize ati “Nakiriye ubutumwa buturutse ku ncuti zanjye ziri mu Rwanda no hanze. Nongeye kwishimira umugisha w’abantu Imana yampaye mu buzima. Ni iby’igiciro gikomeye kuri njye kuba hari umuntu wafata umwanya we akanzirikana akanyifuriza ibyiza.’’

Yakomeje ati “Kuririmbirwa n’itorero ryose ririmo abashumba n’abakirisitu mu gitaramo nabyo byankoze ku mutima.’’

Deo Munyakazi uheruka gusohora indirimbo ikangurira Abanyarwanda kwitabira Umuganda, ari gutegura ibindi bihangano bitandukanye.

Uyu muhanzi ari gusoza Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Ishami ry’Ibijyanye n’Imiyoborere mu by’Ubukungu ‘Business Administration’ muri Kaminuza ya Kigali.

Munyakazi Deo yatunguriwe mu gitaramo cya Pasiteri Gaudin yifurizwa isabukuru y'amavuko

Munyakazi ni umwe mu bahanga mu gukirigita umurya w’inanga gakondo y’Abanyarwanda mu bakibyiruka, abikora nk’umunyempano wabyize akiri muto.

Yacuranze mu bitaramo bikomeye yishimirwa na benshi, ni umwe mu bigishijwe n’umusaza Mushabizi wamenyekanye mu nanga yitwa “Zaninka”.

Uyu musore iyo yivuga agira ati “Ndi mwene Habihirwe wa Mukorukarabe wa Kidende cya Mutarataza wa Zirimwabagabo wa Kagirimpa ka Mpanga.’’

Yakoranye indirimbo n’abahanzi bakomeye barimo Umwongereza, Joscelyn Eve Stoker [Joss Stone]. Azwi mu zirimo “Emirembe”, “Italanto”, “Urakwiriye Mwami’’ na “Isoko dusangiye” yumvikanamo inanga ye na saxophone yashyizwemo n’Umwongereza Scott Woods ubizobereyemo.

Mu rugendo rwe rwa muzika, yitabiriye amaserukiramuco atandukanye arimo iry’i Paris aho yatumiwe mu gitaramo ‘Le Printemps des Poètes’; mu Budage yatoranyijwe mu bahanzi 10 bafite umwihariko kandi batanga icyizere muri muzika ku Isi.

-  Munyakazi Deo aheruka gusohora indirimbo yise "Twitabire umuganda”

-  Reba hano igitaramo Deo Munyakazi yatunguriwemo

Munyakazi Deo ari mu bahanzi gakondo bafite ahazaza mu muziki
Pasiteri Mutagoma Gaudin wateguye aya masengesho ni umushumba akaba n'umuramyi n'umwanditsi w'indirimbo zihimbirwa Imana
Umukirigitananga Munyakazi Deo yaririmbye afatanyije na mushiki Niyifasha Esther barishimirwa by'ikirenga
Umutsima wateguriwe Munyakazi Deo watunganyijwe na Petersbakers imaze kwamamara mu gutunganya 'cake' z'ibyamamare bitandukanye n'ibigo bikomeye mu Rwanda no mu mahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .