Lucky de Christ yasubiyemo indirimbo ‘Nyame W’akwan Dooso’ yamamaye muri Kiliziya Gatolika

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 Kanama 2020 saa 05:18
Yasuwe :
0 0

Lucky de Christ usanzwe ari umuririmbyi ukomeye wa Choeur International yafatanyije na Fabrice Kwizera basanzwe baririmbana basubiramo indirimbo ‘Nyame W’akwan Dooso’ yamamaye cyane muri Kiliziya Gatolika.

‘Nyame W’akwan Dooso’ iri mu ruruimi rwitwa Twi, ruri mu zikoreshwa muri Ghana. Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwo kubwira abantu ko Imana igira inzira nyinshi icishamo ibintu bityo abantu bakwiriye kugira ukwemera kugira ngo babashe kuzimenya. Iyi ndirimbo yakozwe kera n’umuhanzi wo muri Ghana witwa Afriyie.

Yagiye isubirwamo kenshi n’abahanzi batandukanye kubera uburyohe bwayo butagereranywa.

Lucky de Christ nawe wamaze kuyisubiramo, yabwiye IGIHE ko yayisubiyemo kuko azi ko hari abantu benshi bayikunda barimo n’abanyarwanda.

Ati “Iyi ndirimbo nayisubiyemo kuko nzi ko n’abanyarwanda bayikunda. Ni indirimbo nziza cyane, urebye amagambo n’ibindi byose biyigize. Ni nziza rwose narayikunze, nifuza kuyisubiramo.”

Uyu mukobwa ufite gahunda yo gushyira hanze ibindi bihangano bye byinshi, avuga ko yishimira intambwe amaze kugeraho ariko agashimangira ko byose yabifashijwemo n’abagiye bamushyigikira.

Ati “Nagize abantu banshyigikira, mu bigendanye no kumvana ku rwego rumwe rw’imiririmbire bakanshyira ku rundi. Mu ncamake numva amashimwe muri njyewe.”

“ Intego mfite mu muziki wanjye, ni iyo kuguma ndirimba. Ngafasha mu gutanga ubutumwa bwiza mu bantu. Iyi ni intangiriro y’ibindi bintu byishi biza mu bihe bizaza. Nshaka ko abanyarwanda n’abandi bose bumva ubutumwa bwiza binyuze kuri njye.”

Yavuze ko ashaka kujya akora injyana nyinshi zitandukanye atazibanda kuri imwe, gusa kandi akagenda yibutsa abantu indirimbo nyinshi bibagiwe za kera. Arateganya gukora album. Ari no kwiga umuziki, yahereye kuri Guitar akazakomereza kuri Violin na Piano.

Lucky yaririmbye muri Good News Choir, ubu akaba ari umwe mu nkingi za mwamba mu baririmbyi ba Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali.

Ubusanzwe yitwa Lise Mahirwe ariko mu muziki akoresha amazina ya Lucky de Christ.

Iyi ndirimbo yasubiyemo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Emmy Pro, ugezweho muri Kiliziya Gatolika.

Uyu mukobwa ari kwiga gucuranga guitar
Lucky ni inkingi ya mwamba muri Choeur International

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .