Kwibuka25: Apôtre Gitwaza yahumurije abarokotse Jenoside yifashishije ijambo ry’ibyiringiro

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 8 Mata 2019 saa 09:33
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr Paul Muhirwa Gitwaza, yatanze ubutumwa bw’ihumure ku Banyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Apôtre Gitwaza uri mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas, ubutumwa bwe yabutanze mu gihe u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yatwaye ubuzima bw’Abatutsi barenga miliyoni.

Amagambo y’ihumure yayatangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook ku mugoroba wo ku wa 7 Mata 2019, umunsi watangirijweho icyumweru cy’icyunamo, ayaherekesha amashusho.

Apôtre Gitwaza yifashishije Bibiliya mu Gitabo cya 2 Abakorinto 1:3-4 havuga hati “Hashimwe Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, ari na yo Data wa twese w’imbabazi n’Imana nyir’ihumure ryose, iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana.’’

Mu magambo ye yakomeje asabira “Amahoro n’ihumure by’Imana Data bibane natwe Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.’’

Gitwaza yavuze ko kwibuka bikwiye kujyana no gufata mu mugongo abagizweho ingaruka na Jenoside.

Yagize ati “Kuri iyi nshuro ya 25 Imana ikomeze imitima y’Abanyarwanda bose, dufate mu mugongo imfubyi, abapfakazi n’abandi bose babuze ababo. Imana igusange wowe wakomeretse, washegeshwe n’ibyo wanyuzemo, ikwambike imbaraga kandi ikomeze umutima wawe muri ibi bihe.’’

Jenoside yakoranywe ubugome buhambaye ndetse igira ingaruka ku bayikorewe gusa nyuma y’imyaka 25 bongeye kwiyubaka no kwigarurira icyizere.

Gitwaza yatanze ubutumwa busaba abafite imitima ihagaze gutumbira Uwiteka we mugenga wa byose.

Yagize ati “Komeza uhange Imana yawe amaso, nubwo ibyabaye byabaye, haranira kwiyubaka no kwiteza imbere, ejo hacu hari ibyiringiro by’uwaducunguje amaraso y’igiciro ariwe Yesu Kirisitu. Ubuzima n’imibereho byacu bishingiye imizi muri we. Mukomere, mukomeza kwiyubaka.’’

Gitwaza yavuze ko ari inshingano za buri wese guhaguruka ngo ibyabaye ntibizongere ukundi mu mateka y’ikiremwamuntu.

Ubutumwa bwe yabusoje mu isengesho risabira ibyiringiro uwakomerekejwe na Jenoside, anakomoza ku kugeza urukundo mu Banyarwanda.

Kuva muri Mutarama Apôtre Gitwaza ari hanze y’u Rwanda aho yagiye kwagura ibikorwa by’ivugabutumwa by’itorero abereye umushumba aho azatangiza insengero za Zion Temple i Dallas muri Amerika, Sydney muri Australia n’ahandi.

Apôtre Dr Paul Muhirwa Gitwaza uyobora Zion Temple yatanze ubutumwa buhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza