Kwakira intumwa z’Imana bivamo umugisha

Yanditswe na Padiri Emile Ntivuguruzwa
Kuya 28 Kamena 2020 saa 07:55
Yasuwe :
0 0

Kwakirwa neza aho ugiye birashimisha. Mu bigo bimwe bikomeye, haba serivisi ishinzwe kwakira neza ababagana (customer care service). Uyu muco mwiza, n’ijambo ry’Imana rirawushyigikira. Rikaduha n’ingero z’abakuye umugisha mu kwakira neza abo Imana yaboherejeho.

Umugisha wahawe urugo rwakiriye umuhanuzi Elisha

Mu gitabo cy’abami (2Bami 4,8-17), tubonamo uburyo Elisha yakiriwe mu rugo rwabuze urubyaro. Imana yahembye urwo rugo, iruha umugisha wo kubona umwana. Ni ibintu umugore w’umushunenikazi atiyumvishaga ko bishoboka. Abigaragaza avuga ati“Oya shobuja muntu w’Imana wibeshya umuja wawe! Umugore asama inda, maze mu mwaka ukurikiyeho, cya gihe yavuganagamo na Elisha kigeze, abyara umwana w’umuhungu” (2Bami 4,16-17).

Igihembo nk’iki, ni nacyo cyahawe urugo rw’Aburahamu na Sara, nyuma yo kwakira, abagabo batatu, bakabaha ifunguro ryiza, n’umukati n’inyama z’akamasa (Intg 18,10). N’uko bahabwa isezerano rigira riti “nzagaruka iwawe undi mwaka iki gihe, icyo gihe umugore wawe azaba yarabyaye umwana w’umuhungu” (Intg 18,10).

Ntibyaciriye aho, abashyitsi babwiye Aburahamu ko bagiye i Sodoma, aho gucumura no gukora ibibi byari byarahawe intebe, ntako atagize ngo atakambe kugira ngo intungane zidapfana n’abanyabyaha. Loti ni we wabashije kurokoka wenyine, dore ko nawe yakiriye neza abo bashyitsi badasanzwe.

Umugisha wahawe umupfakazi w’i Sarepta

Nyuma yo kwakira umuhanuzi Eliya, uyu mupfakazi w’i Sarepta yahawe umugisha wo guhorana ifu n’amavuta iwe mu nzara ikomeye, abikesha kwakira Eliya nk’umuntu w’Imana. Icyo gihe Eliya na we ntiyari yorohewe, kuko igikona cyajyaga kimugemurira umugati n’inyama buri gitondo na nimugoroba, cyari cyarigendeye, n’amazi y’umugezi wa Keriti yari yarakamye, nuko inzara n’inyota, biramwugariza. Afunguje umupfakazi w’i Sarepta aho yari yasuhukiye, yamubwiye ko hasigaye amavuta mu keso n’ifu mu kebo, bari burye n’umwana we bakipfira.

Eliya yamubwiye ko namufungurira, mu rugo hatazabura ifu mu kebo n’amavuta mu keso. Umugore yabigenje uko Eliya yabivuze, mu kebo ntihaburamo ifu, n’amavuta yo mu keso ntiyatuba (1Bami 17,15). Na nyuma yaho, indwara yishe umwana w’umupfakazi. Umupfakazi yaketse ko ari Eliya wibukije Imana icyaha cye maze Imana ikaba yamuhannye yica uwo mwana we. Eliya yatakambiye Imana, imusubizamo umwuka (1Bami 17,22).

Igihembo k’uzakira intumwa za Yezu

Yezu yohereza intumwa ze, yabanje kubaburira ko abohereje nk’intama mu birura (Mt 18, 16), ko bazatotezwa! Yabasabye kutagira ibyo bitwaza nk’amafranga n’ibindi byarangaza (Mt 10, 9). Byari ngombwa ko Yezu anabahumuriza, ko bazagira abantu b’umutima mwiza, bazabakira, bakabaha ibibafasha mu butumwa, yaba ibyo kurya cyangwa ibyo kunywa.

Ivanjili ya Matayo ibikomozaho igira iti “Uzaba yarahaye icyo kurya umwe muri aba baciye bugufi, naho uwaba uruho rw’amazi afutse, kuko ari umwigishwa wanjye, ndababwira ukuri, ntazabura ingororano ye. Ubakiriye neza, ninjye aba yakiriye, n’unyakiriye aba yakiriye uwantumye”(Mt 10, 40).

Umwanzuro

Kwakira abantu neza ni umuco ugaragariramo ubuntu n’ubumuntu. Abemera Imana bo bagomba kubigiramo akarusho, dore ko babironkeramo umugisha.
Turi mu bihe ineza n’ubuntu bigenda bigabanuka mu bantu. Ingaruka z’iki cyorezo cya coranavirus zishobora gutuma hari bamwe badohoka kwakira neza intumwa bitwaje ko ubukungu bwazahaye. Wa mupfakazi w’i Sarepta wakiriye Eliya, yari asigaje igaburo rya nyuma, yarimara we n’umwana we bakipfira! Nyamara umutima wo gusangira n’umuntu w’Imana wamuhesheje umugisha, maze ibyo kurya ntibyahabura! Ikigega cy’imigisha y’Imana kiruzuye!

Dukunze kumva abantu b’Imana twabakuraho umugisha. Ibanga twarimenye, tubagirire neza. Umuntu wese udusanze, tumuvaneho amahirwe yo kubona umugisha. Naho tutabona icyo tumuzimanira , ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana.

Umuhanga Mwene Siraki yabivuze neza, ati “Mwana wanjye, ineza yawe ntukayigerekeho incyuro, kandi ibyo utanze ntukabyongereho gucunaguza"(Sir 18,15). Tugenze nka Yezu. Yezu yagendaga agira neza aho anyuze hose (Intu 10,38). Twitarure ya mvugo ngo "ha uguha". Utanga arahirwa kuruta uhabwa (Intu 20,35).

Umuntu yahera he rero yishyuza Imana umugisha,nta no kugendera ku nama z’Ijambo ry’Imana ?Umwanditsi w’Ivanjili ya Luka (Lk 11,41) aragira ati “Ahubwo nimujye mutanga imfashanyo kubyo mutunze, byose bizabatunganira". Imana ikomereze umugisha ugenza atyo, cyane abigirira intumwa z’Imana.

Nawe muvandimwe wiyemeje kugenza utyo, “Uhoraho aguhe umugisha kandi akurinde. Uhoraho akurebane impuhwe kandi agusakazemo inema ze! Uhoraho akwiteho kandi aguhe amahoro” Ibar 6,24-27).

Nyagasani Yezu abane namwe!

Padiri Emile NTIVUGURUZWA
Paruwasi Ngamba, Diyosezi KABGAYI


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .