Kubera urukundo rw’Imana, itanga ku buntu ngo natwe dutange ku bundi

Yanditswe na Padiri Pie Nyandwi
Kuya 2 Kanama 2020 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

“Iraguha ntimugura”. Nibyo koko, Nyagasani Imana Se wa Yezu Kristu, ni we Soko y’ibiriho byose, Rugira na Rugaba, uwo byose biturukaho kandi biganaho. Uwuzuye ineza n’ubuntu, uwuje urukundo nyampuhwe afitiye abo yaremye, ni we ubafungurira ku kigega cy’ibyiza by’ijuru, akabahamagarira kumugana ngo buri wese yakire.

Nta kiguzi akeneye ko tumuha, kuko aramutse ashatse kutwaka ubwishyu, ntabwo twazigera tubona. Nk’umubyeyi wa bose, ntawe ashaka guheza ku byiza bye. Aratwereka ko nta kintu na kimwe abatuye isi tugomba kwitwaza ngo twiyimishe umukiro n’imigisha by’ijuru. Ntibirangirira aho kandi, adusaba natwe kumwigana tugirira abavandimwe bacu, cyane cyane muri iki gihe turimo turwanya icyorezo cya Covid-19, kuko “Umwambari w’umwana agenda nka se.”

Imana inyuze ku muhanuzi Izayi, yasabye abayifitiye inyota kugana ku mazi yayo nta bwishyu, ibasezeranya n’ibindi byiza byose ku buntu. Ntawe Nyagasani ahatira kumusanga, impuruza ye iha buri wese ubwigenge. Ibi ntibivuze ko ari ugupfa gufata gusa. Ni ngombwa ko ugezwaho ibyiza by’ijuru abanza akumva koko anabikeneye, umutima we wiyumvamo inyota yabyo, aho guhorana inyota y’ibyo mu nsi.

Niba ‘amashyi mato yimisha umwana impengeri’, ubushake tugaragaza ngo imigisha y’ijuru itugereho, ni bwo buzariduhesha cyangwa buritwimishe. Inyota y’ibidutunga hano ku isi ntigomba kwigizayo inyota y’Imana. Kugezwaho impuruza ya Nyagasani tukaba ba ‘ntibindeba cyangwa simbikangwa’, bitugira ababuramana, kuko tuba tubayeho nk’aho itariho. Siyo ihomba ngo ni uko tutakiriye ibyayo, ahubwo ni twe duhomba ibidukiza iba yaduteguriye ku buntu.

Nibyo umuririmbyi wa Zaburi avuga agira, ati“Uhoraho ni umunyabutungane mu nzira ze zose, akarangwa n’urukundo mu bikorwa bye byose; Uhoraho aba hafi y’abamwiyambaza, hafi y’abamwiyambaza babikuye ku mutima”! [Zab 145 (144)]. Ubushake bwacu burakenewe, kugira ngo bushyikire icyo Imana idushakira. Ntacyo Nyagasani abuze, nta n’icyo adashobora gutanga, bitewe n’uko impuhwe ze azisesekariza abamutinya bose. Niba abayobozi b’ibihugu mu nzego zitandukanye bavuga bakabumva, bakabumvira kandi bemera ko ntacyo bababwira kitabafitiye inyungu, ni iki cyabuza guhugukira n’ibyo Imana ibabwirisha ijambo ryayo n’intumwa zayo, yo iha abo bayobozi umwuka bakoresha ku buntu?

“Nimubahe ibyo kurya mwebwe ubwanyu”

Koko Imana itanga ku buntu, ibyiza byose bifitiye umuntu akamaro. Nk’ikiremwa cyihariye mu bindi biremwa, ishaka ko abaho mu buzima bwayo, mu ishusho yayo, mu misusire yayo (Intang 1,26). Imana ihamagarira umuntu wese kugenza nkayo “Nimube abanyampuhwe, nk’uko So ari Umunyampuhwe” (Lk 6,36).

Abigishwa ba Yezu bamusabye gusezerera abantu bari kumwe, bitwaje ko batabasha kubabonera icyo kurya, Yezu we abasubiza ko ari bo ubwabo [Abigishwa] bagomba kubaha ibyo kurya (Mt 14, 15-16). Muri iyi si, hari igihe kigera tukibwira ko ntacyo dufite twaha abandi. Ni ukwibeshya! Ibyo umuvandimwe wacu akeneye byose mu buzima si ko ari ibintu bifatika. Akeneye indoro n’imvugo biboneye, kumuba hafi. Uwabura icyo atanga, yabura n’imvugo nziza ihumuriza? Ngo “Ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana!” Niba imvugo yacu idaturuka ku mutima uvubura uburozi, ishyari, urwango, amakimbirane, itoteza, ubwo turi kugabura ineza n’urukundo.

Imyifitire iboneye n’inama nziza, ni ifunguro rirenze ayandi yose umuntu akenera kandi singomba gutegereza ko bangirira neza gutyo, ni jye ugomba gufata iya mbere mu gutanga iryo gaburo. Ntibigomba kunyura muri za kaminuza. Nyagasani asaba abantu kumenya icyo abavandimwe babo bakeneye, kandi bagaharanira kukibagezaho. Twese nitwigiramo uwo mutima uhengamiye ku Mana no kuri mugenzi wacu, tuzabagaburira ibyubaka umubiri wabo, ariko kandi tugabure ibyubaka roho zabo, aho bisaba guhora twibuganizamo kandi tukivuburamo imigenzo myiza, ngo hato tutazava aho tugira abo tubera ba munukanabi, cyangwa ngo tugire abo tubihira. Nituryoherwa n’ibyiza Imana iduha ku buntu bwayo, tuzashobora gutanga ubuzima buryoheye abavandimwe bacu.

Nta cyadutanya n’urukundo rw’Imana

Uko Imana ihamagarira abantu bose kuyigana no kwakira itishyuje ibyiza byayo, kandi ngo babisangize abandi, ni ko inarushaho kubahumuriza, ibereka ko mu bintu byose bishobora gutuma ibikuba bicika mu bantu, nta na kimwe cyatuma dutandukana nayo. Icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije isi, na cyo kiri muri ibyo byose bidashobora gukora mu jisho ry’Imana, kuko idukunda. Duhura n’ibicantege byinshi, ibishingiye ku muryango, gupfusha abacu, n’ibindi. Mu by’ukuri, ibihangayikisha ni byinshi ariko ku uwemera ububasha n’urukundo by’Imana, ibihe nk’ibyo ni igihe gikomeye cyo kumva ko ari ho akeneye Imana kurusha uko yari ayikeneye mu bihe byiza.

Urukundo rw’Imana rutureshya mu bihe nk’ibyo ngo tuyisange, ni na rwo ikoresha iduhumuriza mu bihe bikomeye tunyuramo ngo tubashe guhangaza no gutwaza. Ni muri uwo murongo hari abanyeshuri b’abaririmbyi batangaje iryo humure mu ndirimbo yabo bagira bati “Mfite ibyishimo mu mutima, nzi y’uko Yesu yanesheje, azagaruka kunjyana iwe imuhira, nzaba nduhutse imiruho”. Bavandimwe, kwakira urukundo rw’Imana kandi tukarutanga ku buntu, bizadushyigikira mu bihe bibi tuzanyuramo.

Umwanzuro: Kugirirwa neza bishimisha benshi. Ubundi usanga umuntu ushaka gusaba umukuriye agira ubwoba n’isoni z’aho yabihera. Imana yo ikora uko ishoboye ngo idutinyure, tuyisange, kandi duhabwe ku byayo nta kiguzi. Ni urukundo rwayo rutureshya tukaza, dore ko no mu magorane y’ubuzima idahwema kurudukurikiza. Urwo rukundo ni na rwo ishaka ko tubuganiza muri bagenzi bacu, ngo twoye guhabwa gusa ahubwo natwe dutange. Igihe turimo kidufashe kuzirikana ko twese dufite inkomoko n’iherezo ku Mana imwe rukumbi, bidufashe guhorana inyota y’iby’ijuru, ibyo Imana yaduhaye tubisangize abavandimwe bacu, kuko “ineza ugize uyisanga imbere”.

Dusenge: Nyagasani, Mana nziza, mu mwana wawe Yezu Kristu, wihishura nk’Imana igira impuhwe kandi ihora ihamagarira abana bayo kuyisanga ngo ibahundagazeho ibyiza byayo. Muri iyi si no mu gihe gikomeye turimo, abantu bagufitiye inyota. Byutsa muri buri wese umutima ugushakashaka nta buryarya, kandi iteka dushimishwe no gusangira n’abandi ifunguro rigizwe n’ibikiza umuntu wese nta kurobanura. Shyira mu mitima yacu icyifuzo cy’ubugingo buhoraho. Kubwa Yezu Kristu Umwami wacu, Amen.

Padiri Pie NYANDWI
Diyosezi ya Kabgayi, Paruwasi Nyabinoni


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .