Korali Yesu Araje yo mu Badiventisiti igiye kumurika album ya kane y’amashusho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Ukuboza 2019 saa 05:30
Yasuwe :
0 0

Korali Yesu Araje yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi igiye kumurika album ya kane y’amashusho yise ‘‘Ungirira ibanga’’, iri mu ndirimbo zayo zakunzwe cyane.

Iki gitaramo gitegerejwe ku wa 29 Ukuboza 2019 ni impurirane y’ibyishimo kuko Korali Yesu Araje izaba yizihiza isabukuru y’imyaka itandatu imaze ivuga ubutumwa bunyuze mu ndirimbo.

Umuyobozi wa Korali Yesu Araje, Muhayimana Elisa Claude [Elsa Cruz], yabwiye IGIHE ko ari umwanya mwiza wo gushima Imana ku burinzi bwayo mu rugendo rwo gukoramo ivugabutumwa.

Ati “Mu myaka itandatu, twahuye na byinshi byari kuducogoza ariko Imana iracyadukomeje ku buryo tudafite gahunda yo gusubira inyuma. Imitima yacu iranezerewe cyane kuko Imana yabanye natwe muri iyo myaka yose; yadukoresheje umurimo wayo ku buryo nta karere ko mu Rwanda tutarakandagiramo tuvuga ubutumwa bwiza.’’

Igitaramo cyiswe “Ugirira ibanga” cyatumiwemo Korali Ababimbuzi na Abahamya ba Yesu zo ku Muhima, Inkuru nziza yo mu Bibare, Kugana Yesu y’i Muhanga ndetse n’abasore bibumbiye muri New Zion iririmba accapella n’umuhanzi Jonathan Jay bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Korali Yesu Araje ifite gahunda yagutse yo kugura ibikoresho bizajya biyifasha mu ivugabutumwa ikorera mu bice bitandukanye by’igihugu.

Elsa Cruz ati “Mu by’ukuri dufite umugambi wo kugura ibyuma kuko kubera ingendo nyinshi tugira hari igihe tujya ahantu ugasanga nta na microphones bagira bikatugora kandi twakabaye tubyijyanira ariko kugeza ubu nta kintu na kimwe tugira uretse imihogo yacu.’’

Iki gikorwa nikigerwaho hazanategurwa ibiterane by’ibyumweru bibiri [amavuna] bizabera ahantu hatandukanye, mu kurushaho kwamamaza ubwami bw’Imana no mu bataramenya ubutumwa bwiza.

Korali Yesu Araje yatangijwe n’abasore batatu gusa kugeza ubu umwe ni we uyisigayemo. Yatangiye ari itsinda (group) ribarizwa ku Gisozi. Nyuma yo gucika intege kw’amatsinda mu Badiventisiti, abayigize bayihinduye Korali, kuri ubu ibarizwa ku Itorero rya LMS Kamukina (Kacyiru Merdien).

Iyi Korali kuri ubu igizwe n’umusore umwe witwa Sekanyana Samuel n’abagabo batatu barimo Elisa Claude Muhayimana [Elsa Cluz], Nsengimana Amiel na Mudagani Pilote.

Korali Yesu Araje ifite indirimbo zirenga 150 zirimo n’izandikwa zigenewe ibikorwa bitandukanye zigahita zirangira ntizongere gukoreshwa. Izigera kuri 50 ni zo zanyujijwe muri studio, aho zikubiye mu mizingo itanu y’indirimbo z’amajwi n’itatu y’amashusho.

Umuyobozi wa Korali Yesu Araje, Muhayimana Elisa Claude [Elsa Cruz] (hagati) na bagenzi be baririmbana
Yesu Araje yo mu Badiventisiti igiye kumurika album ya kane y’amashusho
Korali Yesu Araje yo mu Itorero ry'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi igiye kumurika album ya kane y’amashusho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza