Korali Yesu Araje yasohoye amashusho y’indirimbo nshya ‘Ndacyari Njyewe’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Nzeri 2020 saa 10:30
Yasuwe :
0 0

Korali Yesu Araje yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Ndacyari Njyewe’ ikubiyemo ubutumwa bugusha ku guhumuriza abantu ko nubwo hari ibibagoye hari Imana ica inzira kandi Imana yacu idahindurwa n’ibihe.

‘Ndacyari Njyewe’ yasohotse mu buryo bw’amajwi muri Kanama 2020, ni indirimbo igizwe n’iminota ine n’amasegonda 59, ikijya hanze abantu batandukanye bayitanzeho ibitekerezo bitandukanye bitewe n’amagambo ayigize.

Iyi ndirimbo yahimbwe, ikanatunganywa mu bihe bya Coronavirus, hari abahuza ubutumwa buyirimo no gutunga agatoki abashumba bihungije inshingano zo kuba hafi abayoboke mu gihe kigoye cya gahunda ya Guma mu rugo.

Korali Yesu Araje yanditse iyi ndirimbo mu kwerekana ko nubwo abantu banyuze mu bihe bikomeye ariko hari Imana ishobora byose, ihindura ibyananiranye kandi itajya ihindurwa n’ibihe, mu bihe bigoye abantu yitwa Imana no mu bihe byiza yitwa Imana.

Mu gitero cya mbere hari aho bavuga bati “Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti ‘burira umukumbi wanjye uhanze amaso ibitari ngombwa bantega amatwi bumve ijwi ryanjye. Dore abungeri bahangayikishijwe n’ibura ry’ubwatsi, intama na zo zifite inzara n’umwuma zirarya zitoraguye zikanywa amazi y’ibiroha hari n’izacumbagiraga zararambaraye, dore ihumure ndacyari Imana yanyu.’”

Umuyobozi wa Korali Yesu Araje, Muhayimana Elisa Claude [Elsa Cluz], yabwiye IGIHE ko indirimbo ‘Ndacyari Njyewe’ itagamije kunenga icyiciro cy’abantu runaka.

Yakomeje ati “Twibutsaga abantu ko nubwo turi mu bihe bikomeye intama z’Imana ziriho kandi nubwo yaba imwe, Imana izatanga ingabo nyinshi ku bwayo ikindi kandi Imana yacu ntihindurwa n’ibihe uko byamera kose izahora yitwa Imana.’’

Muri iyi ndirimbo, Korali Yesu Araje inatanga ubutumwa bw’ihumure mu ijwi rigira riti “Birashoboka ko insengero zose zafungwa: Abantu ntibabe bakiva mu nzu. Birashoboka ko ibyorezo n’intambara byakoreka Isi: Ndacyari Imana byose biri mu kiganza cyanjye. Birashoboka ko ibyaha aribyo wabona mu maso hawe: Abantu b’Imana bariho ntimugire ubwoba.”

Iyi ndirimbo yatunganyijwe n’inzu itunganya imiziki n’amajwi yitwa BK Records ya Producer Olivier.

Korali Yesu Araje imaze imyaka igera kuri irindwi ivuga ubutumwa bunyuze mu ndirimbo.

Iyi korali yatangijwe n’abasore batatu gusa kugeza ubu umwe ni we uyisigayemo. Yatangiye ari itsinda (group) ribarizwa ku Gisozi. Nyuma yo gucika intege kw’amatsinda mu Badiventisiti, abayigize bayihinduye Korali, kuri ubu ibarizwa ku Itorero rya LMS Kamukina (Kacyiru Merdien).

Igizwe n’umusore umwe witwa Sekanyana Samuel n’abagabo batatu barimo Elsa Cluz, Nsengimana Amiel na Mudagani Pilote.

Korali Yesu Araje ifite indirimbo zirenga 150 zirimo n’izandikwa zigenewe ibikorwa bitandukanye zigahita zirangira ntizongere gukoreshwa. Izigera kuri 54 ni zo zanyujijwe muri studio, aho zikubiye mu mizingo itanu y’indirimbo z’amajwi n’ine y’amashusho.

-  Reba hano amashusho y’indirimbo yatunganijwe na Karenzo Pro:

Korali Yesu Araje yasohoye amashusho y’indirimbo nshya ‘Ndacyari Njyewe’
‘Ndacyari Njyewe’ ni indirimbo yasohotse mu buryo bw’amajwi muri Kanama 2020
Korali Yesu Araje ibarizwa mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .