00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiliziya y’u Rwanda yungutse abapadiri 19 n’abadiyakoni 21 (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 19 Nyakanga 2021 saa 04:41
Yasuwe :
0 0

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yungutse abapadiri 19, hirya no hino muri Diyosezi zitandukanye, bahabwa ubutumwa bwo kuyobora, kwigisha no gutagatifuza imbaga y’abana b’Imana.

Muri rusange, Kiliziya Gatolika yungutse abapadiri bashya 19 n’abadiyakoni 21; Diyosezi ya Kabgayi ni yo ifitemo benshi kuko yabonye abapadiri bane n’abadiyakoni batandatu; Nyundo ifite abapadiri umunani n’abadiyakoni batanu; Cyangugu ikagira abapadiri bane n’Abadiyakoni batandatu naho Ruhengeri ifite abapadiri batatu n’abadiyakoni bane.

Hirya no hino mu gihugu kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Nyakanga 2021, nib wo habereye imihango yo gutanga aya masakaramentu, aho muri Diyosezi ya Ruhengeri, abahawe Ubusaseridoti ni batatu mu gihe abahawe Ubudiyakoni ari bane.

Misa yo gutanga ayo Masakaramentu yabereye muri Paruwasi ya Janja iyobowe n’Umwepiskopi w’iyi Diyosezi, Musenyeri Vincent Harolimana.

Muri Diyosezi ya Kabgayi, abahawe Isakaramentu ry’Ubusaseridoti ni bane mu gihe abadiyakoni ari batandatu. Muri iyi Diyosezi muri rusange abamaze guherebwamo Ubusaseridoti bagera mu 110.

Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi, Smaragde Mbonyintege, yibukije abapadiri bashya ko Ubusaseridoti bwa Kirisitu ari igihango gikomeye bagiranye n’Imana kandi bagomba kuzirikana ko iri kumwe nabo ibihe byose.

Ati “Ubusaseridoti bwa Kirisitu ni ikimenyetso ko Imana iri kumwe na twe ko idukunda kandi nta bindi bitambo idusaba.”

Yakomeje agira ati “Icyo tubasaba ni ukuba abantu basubiza ibibazo biriho muri iki gihe, cyane cyane bikajyana n’imyitwarire, mu muco, mu buhanga bwo kumenya gusesengura ibintu uko bimeze, n’ubwitonzi bugomba kubaranga.”

Muri Kiliziya Gatolika, amasakaramentu ni ibimenyetso bigaragara by’impano n’urukundo by’Imana byashyizweho na Kirisitu maze bihabwa Kiliziya ye ngo bijye bitagatifuza imbaga y’abamwemera.

Ku bw’amasakaramentu, abemera binjira kandi bakagira uruhare ku buzima bw’Imana. Amasakaramentu akomeza kandi akuza ukwemera n’imbuto zako ku muntu uyahabwa, kandi akanafasha mu guhuriza hamwe abemera Kirisitu bose mu muryango umwe ari wo Kiliziya.

Isakaramentu ry’Ubusaseridoti ni isakaramentu bamwe mu bayoboke b’Imana bagira ubutumwa bwa gishumba bakora mu muryango w’abana bayo. Ubwo butumwa bahabwa buba bugamije kuyobora, kwigisha no gutagatifuza imbaga y’abana b’Imana.

Isakaramentu ry’Ubusaseridoti ritangwa na Kirisitu ubwe kubera Kiliziya ye. Kuramburirwaho ibiganza kwa Musenyeri ku muntu ugiye kurihabwa bijyanye n’amagambo yegurira Imana uwatowe, ni ikimenyetso cy’ubwo butorwe.

Abahawe Ubupadiri muri Paruwasi ya Janja bafashe ifoto y'urwibutso na Musenyeri Harolimana Vincent
Abahawe isakaramentu ry'Ubupadiri n'Ubudiyakoni i Cyangugu bafata ifoto na Musenyeri Sinayobye Edouard
Diyosezi ya Kabgayi nayo yungutse abapadiri bashya bane n'abadiyakoni batandatu. Bahawe ibi byiciro byombi by'Ubusaseridoti mu gitambo cya Misa cyabereye mu Iseminari Nkuru ya Filozofiya ya Kabgayi
Hirya no hino mu gihugu mu mpera z'icyumweru gishize hatanzwe Isakaramentu ry'Ubusaseridoti
Kiliziya Gatolika mu Rwanda yungutse abapadiri 19 n'abadiyakoni 21
Musenyeri Harolimana ni we wayoboye umuhango wo gutanga Ubupadiri muri Paruwasi ya Janja
Musenyeri Mwumvaneza Anaclet ni we wayoboye umuhango wo gutanga Ubupadiri muri Diyosezi ya Nyundo. Aha hari kuri Paruwasi ya Muramba
Musenyeri Sinayobye Edouard wa Diyoseze ya Cyangugu yasabye abahawe ubupadiri kwera imbuto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .