Kiliziya iri gutekereza icyo St Michel izakoreshwa nyuma yo kwimurira Cathédrale ahahoze 1930

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 26 Gashyantare 2021 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yavuze ko nyuma yo guhabwa ikibanza cy’ahahoze gereza ya Nyarugenge hazwi nka 1930 ngo hubakwe Cathédrale nshya ya Kigali, kuri ubu inyingo yenda kurangira hakazahita hakurikiraho ibijyanye no kubaka.

Ubusanzwe Cathédrale ya Kigali iherereye mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge ahari Paruwasi ya St Michel, ahantu iherereye hakaba ari hato, hatisanzuye kandi hegeranye n’umuhanda ku buryo ibikorwa byo kuyagura bisa n’ibidashoboka.

Muri Mutarama 2019, nibwo Kiliziya Gatolika mu Rwanda by’umwihariko Arikidiyosezi ya Kigali yasabye Umukuru w’Igihugu ubufasha mu kubaka Cathédrale ijyanye n’igihe.

Mu kiganiro na IGIHE, Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko “Kuva cyera uko Umujyi ugenda ukura, Kigali yari ifite umushinga wo kubaka Katederali nini kuko iyi aho iri nta bwinyagamburiro, nta buryo bwo kubaka buhari cyangwa kwaguka.”

Muri Mutarama 2020, nibwo byatangajwe ko ubutaka bw’ahahoze Gereza ya Nyarugenge bungana hegitari 5.5, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yabwemerewe, aho yasabwaga gukora igenamigambi ry’uko yabukoresha.

Cardinal Kambanda yavuze ko kuba ikibanza baragihawe, ubu ikigezweho ari ugukora inyigo ijyanye n’igishushanyo mbonera kandi nayo yatangiye gukorwa.

Ati “Icyakurikiyeho ni ugukora inyigo, ubu inyigo niyo irimo gukorwa. Tugenda rero dutangariza abantu aho bigeze.”

Yavuze ko n’ubwo hagiye kubakwa Cathédrale nshya ya Kigali, bitavuze ko iyari isanzwe iri ahubatse Paruwasi St Michel izahita isenywa ahubwo hari gushakwa icyo hazakoreshwa.

Yakomeje agira ati “Ibya hano St Michel irahari, ariko uko igenamigambi ry’Umujyi n’uko abantu bagenda bimuka cyangwa bagana ahantu, ibyo byose nibyo bigenda bigira […] ntabwo ari ibintu wavuga ngo bizagenda gutya.”

Biteganywa ko iyo Cathédrale nshya igomba kuba ijyanye n’igihe, yajya yakira abantu nibura ibihumbi bitanu, hanyuma ikagira n’imbuga yayo nini ku buryo mu gihe habaye nk’iminsi mikuru abantu bashobora kuyiteraniramo bageze nko ku bihumbi 10 kugera kuri 20.

Inyubako ya St Michel haracyatekerezwa icyo izakoreshwa nyuma yo kwimura Cathédrale

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .