Kiliziya Gatolika mu Rwanda yavuze ku gufasha abaryamana bahuje ibitsina nyuma y’amagambo yitiriwe Papa Francis

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 28 Ukwakira 2020 saa 04:47
Yasuwe :
0 0

Mu minsi ishize nibwo hakwirakwiye amagambo yavugaga ko Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yasabye ko abaryamana bahuje ibitsina bakwiye guhabwa uburenganzira bakemerwa mu mategeko.

Ni amagambo yatangajwe muri filimi mbarankuru yitwa ‘Francesco’ yagiye hanze ku wa 21 Ukwakira, aho uwayoboye ikorwa ryayo Evgeny Afineevsky, yavuze ko Papa Francis yamubwiye ko abaryamana bahuje ibitsina bakwiye guhabwa uburenganzira bwo gusezerana imbere y’amategeko kugira ngo nabo abarengere ndetse babashe no kugira imiryango.

Byamaganwe n’abashumba ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kubera ko ayo magambo yateje urujijo mu bayoboke ba Kiliziya Gatolika, izwiho kutemera umubano w’abantu babiri bahuje ibitsina babana nk’umugabo n’umugore.

Umushumba wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Philippe Rukamba, yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri ko umuntu ufite inkomoko mu Burusiya wakoze iriya filime, ari we wishakiye gushyiramo amagambo atandukanye Papa Francis yavuze, arimo n’ayo yavuze akiri iwabo muri Argentine.

Yakomeje ati “Icyo kintu cy’abantu babana bahuje ibitsina aba aricyo abantu basamira hejuru, kuko ubundi ntibisanzwe muri Kiliziya Gatolika. Hariho amatorero abyemera, ariko muri Kiliziya Gatolika ubundi ntibisanzwe, noneho barabizamura bihinduka ikintu gikomeye, abantu batangira kwibaza bati ariko ibi bintu papa avuga noneho ni ibiki, hari ababihuza n’iminsi ya nyuma, bavuga byinshi.”

“Ariko icya mbere nagira ngo mvuge, ntabwo ari amagambo [Papa] yavuze, bashyize hamwe ibintu yavuze mu bihe bitandukanye, harimo n’ibyo yigeze kuvugira mu ndege agenda.”

Yavuze ko muri Kiliziya Gatolika, ukubana kw’abantu bahuje ibitsina kutemewe, ko ari icyaha ndetse no muri Bibiliya birimo.

Musenyeri Rukamba yakomeje ati “Noneho uriya mu papa azana ikintu, aravuga ngo ariko nubwo icyo kintu kitemewe, iyo miryango imeze ityo imaze kuba myinshi, abana bayikomokamo, abo bantu babana bahuje ibitsina, abo bantu ntibari bakwiye kubajugunya. N’iyo wagira uti uyu ni umunyacyaha nk’uko benshi babivuga mu kiliziya, ni umwana wawe, akeneye gukundwa, akeneye kubahwa, akeneye ko bamuha agaciro mu muryango akomokamo, mu muryango w’abantu.”

Ni ibintu Musenyeri Rukamba yavuze ko biri muri gatigisimu ya Kiliziya Gatolika.

Si ugushyigikira abaryamana bahuje ibitsina

Musenyeri Rukamba yavuze ko ibyo Papa yavuze atari ugushyingira ababana bahuje ibitsina, ahubwo yavuze kuba hamwe nabo, bityo ababa hamwe nabo byaba byiza bafite uburyo bw’amategeko bubarengera.

Ati “Ariko ntiyigeze avuga kwemera kubashyingira. Noneho rero bitera rwaserera hirya hino ngo Papa yemeye ko ababana bahuje ibitsina bashyingirwa.”

Musenyeri Rukamba yavuze ko bahise bakora inyandiko babyamagana, kuko hari benshi bari batangiye kubaza ibintu batangiye kwigisha.

Abaryamana n’abo bahuje ibitsina baturimo

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Smaradge Mbonyintege, we yavuze ko ibyavuzwe kuri Papa byakabirijwe n’abanyamakuru, kuko atari kuba amaze gusohora inyandiko ishimangira ko ugushyingirwa kwemewe ari umugabo n’umugore, ngo yongereho ababana bahuje ibitsina.

Ni ibintu ngo byahujwe n’imitekerereze y’i Burayi ishyigikiye cyane ababana bahuje ibitsina, ku buryo bitari bikwiye gufatwa mu buryo butandukanye n’uko yabivuze.

Yakomeje ati “Ni ibintu bishya turimo kubona, mubihe igihe tubyige, ariko abo bantu bafite ayo marangamutima bakabitubwira, tububahe, tubafashe aho bibaye ngombwa. Kubaha akato ndumva aribyo Papa Francois yavugaga, ntabwo bikwiye guha abantu akato ngo ni uko bameze gutya, atari bo babyihitiyemo, ari kamere yabo. Njye numva ari aho nahagarara.”

“Natwe ubwacu turabafite, baturimo, kandi n’ibyo bantu bibeshya ko ari iby’ubu na kera abaryamana bahuje ibitsina mu mateka babagaho, yari amahano, nta watinyukaga kubivuga, ariko byarabaye.”

“Tubifate dushyiramo koroherana, bitari uguca, ahubwo bikaba kwegerana mukaganira, wabona aho bimugwa nabi ukamufasha, wabona ari imigirire yumva neza, akaba umuntu nk’abandi, agahabwa umurimo nk’abandi, hariho rwose n’abakora bafite imirimo myiza kandi ubona bateza isi imbere, njye nkumva ko ari icyo kintu cy’icyuka kibi n’ubwoba biri inyuma yabyo atifuzaga ko byakomeza kuba mu bantu.”

Yavuze ko abantu ahubwo bakwiye kumenya uko babana n’umuntu ugirira amarangamutima uwo bahuje igitsina, uwabyibonyemo cyangwa uwabyiyemeje ariko akaba ari umwana cyangwa umukozi mukorana, ntumuhunge ngo umwitaze.

Mbonyintege yakomeje ati “Reka mufate nk’umuvandimwe tubana tugomba gukorana, ariko ibyo ngibyo arimo nubwo ubyita amahano, wari ukwiye kubivuga ariko ukicecekera ugafata igihe cyo kubyumva neza kuko hari igihe na nyir’ubwite aba atumva ibyo arimo ijana ku ijana, ariko kumwakira, yumva yifuza ko aribyo byamufasha kurusha kumuha akato. Ni akato [papa] arwanya, ntabwo ari ukuvuga ngo ibi ni bimere gutya.”

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana, we yavuze ko ku bantu babana bahuje ibitsina, inyigisho zihari zishimangira ko ibikorwa bidahuje na kamere Imana yifuje irema nko kubona umugabo cyangwa umugore ashaka mugenzi we, bene uwo muntu aba akwiye gufashwa, umuryango ntumutererane.

Ati “Ntabwo abantu bakwiye kumuhohotera bamuziza icyo, icyo nacyo ni ikintu kiri muri gatigisimu ya Kiliziya Gatolika yasohotse mu 1992 mu ngingo ya 2354-2359, harimo ibyo bikorwa bidahuje n’uko imana yaturemye, uburyo umuntu agombaga gufata umuntu ufite iyo mikorere, kumufata nk’umwana w’Imana, kumwubaha, nta kumutoteza, nta ki, ariko hakaba n’icya gatatu, gufata uwo muntu ukamwegera, nka Kiliziya, umwereka ko Imana imufiteho gahunda, kandi akaba ari umuhamagaro asangiye n’abandi.”

Musenyeri Rukamba we yashimangiye ko ibijyanye n’imyitwarire y’abantu hari uburyo bihinduka bitandukanye n’uko Kiliziya iba isanzwe ifata ibintu, binyuze mu sinodi ihuza abasenyeri bose, bakagaragaza icyo batekereza ku ngingo runaka.

Yakomeje ati “Ariko papa ashobora no kugira ikindi gitekerezo – ubu simvuga ngo nibyo yakoze – ariko ashobora no kuvuga ati ‘ndatekereza ntya’, ibyo biba ari ibye, ntabwo icyo umupapa avuze cyose bivuga ko ari ihame.”

“Ntabwo biba ari ihame, abakirisitu bose bagomba gukurikiza, kugira ngo ikintu cyerekeranye n’ukwemera n’ikintu cyerekeranye n’imyitwarire y’abantu nk’icyo cyo kwemera ko abantu babana bahuje ibitsina bibayeho, ntabwo ashobora kubyemeza atya, byemezwa mu nama nk’izo ngizo.”

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Smaradge Mbonyintege
Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana
Umushumba wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Philippe Rukamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .