Kigali: Yibye igikoresho gitagatifu ‘Ostensoir’ muri Kiliziya azi ko ari zahabu

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 27 Gashyantare 2020 saa 05:09
Yasuwe :
0 0

Umusore utaramenyekana yinjiye muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Visenti Pallotti i Gikondo mu mujyi wa Kigali, yiba igikoresho gitagatifu cyifashishwa mu kumurika ukarisitiya cyizwi nka "Ostensoir".

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gashyantare 2020, nibwo uwo musore yahengereye umukirisitu wa nyuma wari muri iyi Paruwasi ya Gikondo asohotse, na we ahita yinjira yiba Ostensoir.

Padiri wa Paruwasi ya Gikondo, Rwasa Chrysante, yabwiye IGIHE ko uwo musore yibye iki gitereko cy’isakaramentu azi ko abonye zahabu.

Yagize ati “Umusore yaje ejo mu gitondo mbere ya misa aterura isakaramentu aragenda. Nta bantu bari barimo, yacunze uwa nyuma asohotse muri ako kanya aragenda arayitwara.”

Rwasa yavuze ko bahise bamenyesha inzego z’umutekano kandi ngo hari amakuru y’ibanze ashobora gutuma uwibye icyo gikoresho afatwa.

Yavuze ko abajura bakunze kwiba za Ostensoirs bakeka ko ari zahabu y’umwimerere, nyamara ziba zikozwe muri zahabu y’umwomekano.

Ostensoir yibwe ifite agaciro kari hagati y’ibihumbi 600 na miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda.

Abajura bakunze kwiba za Ostensoirs bakeka ko ari zahabu y’umwimerere kandi ari umwomekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .