Kenya: Umupasiteri yiyahuye nyuma yo kwicira umugore mu rusengero

Yanditswe na Uwase Joie Clarisse
Kuya 6 Mutarama 2020 saa 12:19
Yasuwe :
0 0

Mu mujyi wa Mombasa Elisha Misiko w’imyaka 55, yiyahuye nyuma yo kwica umugore we Ann Mghoi amutsinze mu rusengero bafatanyije gushinga rwitwa Ground of God ‘s gospel Ministries.

Uyu mugabo yishe umugore we amuziza ko yamwangiye kureba abana be nyuma yo gutandukana ndetse agashaka no gutwara itorero bafatanyije gushinga.

Mtengo Amuri, umwe mu bagize iryo torero, yatangaje ko Misiko n’umugore we bari bamaze imyaka umunani bashinze iryo torero, nyamara bakunze gushwana kenshi bapfa imitungo no kuryegukana.

Kuri iki Cyumweru ahagana saa tatu za mu gitondo, nibwo Misiko yinjiye mu rusengero ruri ahitwa Chembani, ahita yicara iruhande rw’umugore we. Abakirisitu bakomeje amateraniro bisanzwe.

Mu gihe amateraniro yari agezemo hagati, Misiko yarahagurutse yegera umugore we ahita amutera icyuma mu mugongo inshuro nyinshi. Mu gihe yari agiye kumukata ingoto, umugore yamufasha amaboko, undi amutera ikindi cyuma mu kiganza aramukomeretsa.

Abakirisitu bahise bahagoboka bafata uwo mugabo, umugore bahita bamujyana kwa muganga. Mu gihe bari bagikubana bajyana umugore ku bitaro, umugabo na we yabaciye mu rihumye yitera icyuma mu ijosi arapfa.

Umugore yajyanywe kwa muganga, agezeyo ahita apfa kubera ibikomere byinshi.
Bamwe mu nshuti z’uyu muryango batangaje ko bahoranaga amakimbirane ndetse ngo bari baherutse gutandukana.

Uhagararariye Polisi mu gace ka Kisauni, Julius Kiragu yavuze ko uyu mugore yatewe icyuma mu mugongo , mu kiganza ndetso no mu nda ari nabyo byamuviriyemo urupfu.

Yakomeje avuga ko Misiko yari yarabigambiriye nkuko yabigaragaje mu rwandiko yasize yanditse mbere yo kwiyahura.

Misiko mu rwandiko yavuze ko uwo mugore yari yaramubujije kureba abana be nyuma yuko batandukanye ndetse akanashaka kwikubira itorero bafatanyije gushinga, kandi bari bacyishyura ideni rya banki bafashe ngo barishinge.

Itorero Ground of God ‘s gospel Ministries ryatangiye mu myaka 8 ishize aho yari imaze kugira abayoboke benshi mu gihugu ariko kubera intonganya z’abarishinze, bari batangiye kurivamo, nkuko Daily Nation yabitangaje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza