Karake wo mu itorero Amasimbi n’Amakombe yatangiye umuziki ku giti cye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 Kanama 2020 saa 02:12
Yasuwe :
0 0

Karake Jean Claude wimyaka 39 y’amavuko uba mu itorero Amasimbi n’Amakombe rya Rugamba Cyprien, yatangiye umuziki ku giti cye.

Uyu muhanzi asanzwe afasha amakorali atandukanye mu miririmbire ya Kiliziya Gatolika, arimo Indahemuka yo kuri Paruwasi Saint Famille n’Umwamikazi wa Kibeho yo kuri Paruwasi Saint Michel. Mu buzima busanzwe ni umwubatsi.

Yavuze ko agiye gukora ibihangano byinshi bitandukanye, kandi yiteze ko bizatanga umusaruro mu muziki we.

Ati “Intumbero yanjye ndateganya gukora indirimbo nyinshi kandi zisingiza Imana zinayirata, ntabwo nzahwema kuyivuga no kuyiratira abatayizi, ngo bamenye ko ibyo idukorera ibikora ku buntu bwayo, ntacyo iduciye.”

Yakomeje ati “Imana yampaye impano nziza yo kuririmba, ndayishimira”

Yatangiriye ku ndirimbo yise ‘Horana Ibisingizo’. Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ni ukumenya no gushishikariza abantu ko nta wundi wo gusingizwa atari Imana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .