Isomo kuri Dj Spin wegukanye igihembo gikomeye muri Kenya n’impanuro ze ku bahanzi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 Gicurasi 2019 saa 02:44
Yasuwe :
0 0

Evans Mwendwa [Dj Spin] umaze kumenyekana mu bavanga umuziki wo mu rusengero mu Rwanda ari mu byishimo nyuma yo kwegukana igihembo gikomeye gitangirwa muri Kenya cya Maranatha Global Worship Music Awards (MGWMA).

Ibi bihembo bihabwa abanyamakuru, abahanzi na korali zikora indirimbo zihimbaza, Radio na Televiziyo, abahanzi ba ‘secular’, abavanga umuziki [Dj] n’abandi bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa.

Ibirori byo kubitanga ku nshuro yabyo ya kane byabereye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya ku wa 12 Gicurasi 2019.

Dj Spin yari ahatanye mu byiciro bibiri birimo icya Kingdom Media Personality of Excellence n’icya Kindgdom DJ of the Year, ari nacyo yegukanye.

Uyu mugabo yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ku mugoroba wo ku wa 17 Gicurasi 2019, yakiranwa ubwuzu n’abarimo umugore we Dushimirimana Ernestine [Mimi], umuraperi MD n’abandi biganjemo inshuti ze.

Mu kiganiro yahaye IGIHE, Mwendwa yavuze ko yishimiye kwegukana igihembo mu bari bahagarariye u Rwanda.

Yagize ati “Nabyakiranye ibyishimo byinshi cyane kuko iki gihembo kirakomeye cyane. Ibihugu byari byari bihagarariwe ni byinshi cyane ku buryo kwegukana igihembo mu ba Dj 30 bari bagihataniye ni ishimwe rikomeye.”

Yavuze ko byamuteye ishyaka ryo gukomeza gukora cyane umurimo w’Imana. Ati “Bimpaye imbaraga nyinshi zo gukomeza gukora umurimo w’Imana, byanyeretse ko uwizeye Imana nta kitamushobokera.’’

Mu bihembo bya Maranatha Global Worship Music Awards, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abahanzi Gahongayire Aline, Gentil Misigaro, Israel Mbonyi, Serge Iyamuremye, Producer Ishimwe Karake Clement wa Kina Music, Safi Madiba, Gaby Kamanzi, Uwimana Aimé, Bosco Nshuti n’abandi.

Harimo kandi Korali nka Ambassadors of Christ na Healing Worship Team zahatanye mu cyiciro ‘Outstanding Kingdom Band/Choir Group of Excellence’.

Dj Spin yavuze ko nubwo batashoboye kwegukana ibihembo ariko bigaragaza ko hari intambwe yatewe mu muziki by’umwihariko uhimbaza Imana w’u Rwanda.

Yagize ati “Uruganda rw’umuziki uramya Imana mu Rwanda ruri gutera imbere; kubona abahanzi benshi, aba-Djs n’ibiganiro byari biri guhatana ni ikintu cyerekana turi kugana heza.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kubona uko abahanzi batandukanye bo mu bihugu nka Ghana, Malawi, Tanzania, Zimbabwe na Kenya baririmba asanga abo mu Rwanda hari aho bakeneye kongeramo imbaraga.

Yatanze impanuro ku bahanzi ko bakwiye “Guterwa ishema n’ururimi rwacu rw’Ikinyarwanda. Abahanzi bose bo hanze baririmbye mu gitaramo bakoresheje indimi z’iwabo hanyuma bakadusobanurira kandi ukabona ari byiza.”

Ibihembo bya Maranatha Global Worship Music Awards bitegurwa hagamijwe gushimira buri wese ugira uruhare mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba n’ahandi.

Dj Spin (iburyo) yegukanye igihembo cya Kindgdom DJ of the Year muri Maranatha Global Worship Music Awards
Dj Spin amaze kubaka izina nk'umwe mu bayoboye abandi mu bavanga umuziki uhimbaza Imana mu Rwanda
Dj Spin yashimishijwe no kwegukana igihembo kimwe muri bibiri yari ahataniye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza