Inkuru y’urukundo rwa Pst Habyarimana Désire na Kiyange bizihiza imyaka 17 y’urushako (Video)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 17 Nyakanga 2020 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Tariki ya 17 Nyakanga 2004 ntizibagirana mu mateka ya Pasiteri Habyarimana Désire na Kiyange Adda Darlène. Ni wo munsi bambikaniyeho impeta y’urudashira, bemeranya kubana akaramata.

Pasiteri Habyarimana na Kiyange Adda Darlène kuri uyu wa Gatanu bizihije imyaka 17 bunze ubumwe nk’umugabo n’umugore.

Ni urugendo bahuriyemo n’ibihe byiza n’ibibi ariko binyuze mu masengesho nk’imwe mu nkingi bubakiyeho urugo rwabo babasha guca muri ibyo bihe bikomeye, batagiweho umugayo.

Aba bombi ubu bafitanye abana babiri barimo Mugisha Divin na Habyarimana Dan.

Mu kiganiro kivuga ku rugendo rw’abashakanye, uko bahuye bagashimana cyitwa #BwaMbereDuhura, Pasiteri Habyarimana na Kiyange bagarutse ku ndangaciro zikwiye kubakirwaho n’urubyiruko n’imyitwarire ikwiye kubaranga bageze mu rugo rwabo.

Pasiteri Habyarimana yavuze ko mbere yo kubaka urugo yashingiye kuri Bibiliya kuko yari yarisobanukiwe.

Yagize ati “Numvaga narasobanukiwe uwo ndiwe, nari umuvugabutumwa ku buryo numvaga nshaka umuntu tuzafatanya muri urwo rugendo rw’umuhamagaro bikagera no ku bana tuzabyara kandi bikaba bifite igisobanuro ku muryango n’igihugu. Byasabaga kureba umukobwa nawe ukijijwe, kureba ubuhamya bwe, kureba niba yumva uwo muhamagaro kandi tubyumva kimwe.’’

Yahuriye n’umukunzi we mu ivugabutumwa, icyo gihe Pasiteri Habyarimana yabarizwaga muri ADEPR Nyarugenge mu gihe Kiyange yasengeraga mu Nyakabanda.

Yavuze ko mu gihe cyo kurambagizanya abantu baba bakwiye kwigana ingeso bakamenya izo bazihanganira, n’icyo bakora mu buzima bwabo.

Ati “Mu gihe twamaranye namenye imyitwarire ye, kandi nishimira ko yanyuze mu buzima bwanjye.’’

Kiyange yavuze ko yari afite icyifuzo cyo kubana n’umusore w’umuvugabutumwa, ndetse yarabisengeye, asaba Imana utazamubuza gusenga.

Ati “Nasenze imyaka itandatu nereka Imana uwo nshaka ko tuzabana. Nabwiye Yesu uwo nshaka ntarebeye ku butunzi, nashakaga umuntu utazambangamira mu muhamagaro, namumenye mu gusenga.’’

Kiyange avuga ko yagize ihishurirwa amenya umugabo we, yaje no gusaba Imana ibimenyetso ndetse abibona binyuze mu kurota no gusurwa mu nzozi.

Mu byo bagarutseho nk’amakosa akorwa n’abitegura kurushinga harimo kwirarira ibyo umuntu adafite no kutiyakira uko bari.

Pasiteri Habyarimana Désire na Kiyange Adda Darlène bujuje imyaka 17 bamaze bambikanye impeta y’urudashira

Bahuriza ku kuba urugo rwubakwa no kwihangana kuko iyo bitabaye bigira ingaruka ku bantu benshi rimwe na rimwe bikanavamo gatanya.

Pasiteri Habyarimana na Kiyange basobanuye ko mu kurambagizanya kwabo birindaga guhura cyane ngo batagwa mu makosa.

Kiyange ati “Twari dufite uko tubigenza mu bwenge, twasoje kurambagizanya nta nkuru mbi iturangwaho.’’

Aba bombi bahuriza ku isomo bakuye mu rushako bamazemo imyaka 17 bavuga ko bitari byoroshye guhuza ubuzima bwa Habyarimana wari umwana warushye mu gihe umukunzi we yari bucura uhora useka. Ubu ni umuryango wishimye.

Yakomeje ati “Ntiyasekaga, yambwiraga ibintu simbyumve. Yacaga imigani myinshi, birangora kubyakira, nari bucura, twakuze ari ukubyina no kuririmba. Kumusaba ngo abihindure byarangoye ariko ubu byarahindutse bimera neza.’’

Pasiteri Habyarimana ari mu bavugabutumwa biyeguriye gutanga inyigisho zo kubaka umuryango aho kuva mu 2010, yashyizeho inyigisho z’isanamitima ry’ingo zagenewe ibyiciro bitandukanye kuva ku bakibyiruka n’abarushinze bahanurwa ku gukemura amakimbirane bafitanye.

Uyu muryango usobanura urugo nk’ahantu ho kuruhukira, aho kuba aho kuruhira no kwikorera umutwaro uremereye.

-  Reba ikiganiro IGIHE TV yagiranye na Pasiteri Habyarimana na Kiyange Darlène

Pasiteri Habyarimana Désire na Kiyange bafitanye abana babiri barimo Mugisha Divin (hagati iburyo) na Habyarimana Dan

Video: Karangwa Gaspard


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .