Ingingo enye zishyizwe imbere n’abayobozi b’inzibacyuho ya ADEPR

Yanditswe na Niyitanga Jean Paul
Kuya 24 Ukwakira 2020 saa 06:13
Yasuwe :
0 0

Abayobozi b’Inzibacyuho mu Itorero rya ADEPR baherutse gushyirwaho n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, batangaje ko gusenga Imana ari yo ntwaro ikomeye muri enye biteguye gukoresha mu kuzana impinduka nziza mu itorero kuko ngo ADEPR ari itorero aho kuba ikigo cy’ubucuruzi.

Ibi babitangaje kuri uyu wa 23 Ukwakira 2020, mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru nyuma y’uko bashyizweho na RGB ngo bayobore itorero mu nzibacyuho.

Iyi nzibacyuho yasimbujwe iyari Biro Nyobozi ya ADEPR yari iyobowe na Rev. Karuranga Ephrem kuko yari imaze kunanirwa gukemura ibibazo by’ingutu iri torero ry’abanyamwuka ryari rimazemo imyaka itari mike.

Umuyobozi w’Inzibacyuho, Pasiteri Ndayizeye Isaie, yabwiye abanyamakuru ko hari ibintu bine bagiye kwibandaho kugira ngo babashe gutanga umusaruro w’impinduka bitezweho muri iki gihe cy’inzibacyuho y’umwaka umwe.

Ati ”Ni ibintu bine twifuza gukoresha, kimwe ni uko tugiye gufata umwanya wo gusoma inyandiko zihari, amategeko, kureba n’izindi nama zabaye kugira ngo turebe ikintu abakirisitu bakeneye ko gihinduka.”

Yakomeje agira ati “Intambwe ya kabiri ni ukumva abantu: kumva abantu badushaka, abaduhamagara, abatwandikira, batubwira ibintu bumva byahinduka.”

Ikindi ni uko ngo bagiye guhuza amatsinda y’abantu batandukanye mu byiciro byose by’itorero, urubyiruko, abagore, abapasitoro, abari mu kiruhuko cy’izabukuru, kugira ngo bumve ibitekerezo byabo ku mpinduka zikenewe ubundi bahuze ibyo bitekerezo babishyire mu bikorwa.

Ingingo ya gatatu izibandwaho ngo ni ugukora igenzura (audit) mu buryo bunyuranye.

Ati “Iyo tuvuze igenzura hari igihe abantu bumva amafaranga gusa ariko ikorwa mu buryo butandukanye, hari abakozi, hari imirimo, uburyo ibintu bikorwa, uburyo amafaranga akoreshwa, ibikorerwa abakirisitu n’ibindi.”

Icya kane yavuze ko ari na cyo gikomeye ni ugusenga Imana. Ati “Ikindi tuzakoresha ni ugusenga Imana kuko nk’abakirisitu iri ni itorero ntabwo ari ikigo cy’ubucuruzi turimo kubaka, kandi tuzi ko muri Kirisitu ari ho itorero ryubatse.”

Aba bayobozi bavuze ko impinduka zikenewe zidakwiye gushingira ku kuntu bo nk’abayobozi bumva ibintu, ahubwo ngo zikwiye gushingira ku buryo bwiza kandi burambye.

Tuzakomeza kwishyura umwenda ADEPR ifite

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa ADEPR, Pasiteri Budigiri Herman, yavuze ko biteguye gukomeza kwishyura umwenda ADEPR yafashe yubaka Dove Hotel, gusa yirinze kugira byinshi avuga kuri iyi myenda.

Ati “Ni byo hari umwenda turimo kwishyura kandi dukomeje kuwishyura, hari ibyo turimo gufata nk’amakuru ntavugaho byinshi kuko hari ibyo tugomba gusoma twasanze, icyo nishimira kuri iyi hoteli ni uko irimo gukora.”

Mu kwita ku buzima bw’iby’umwuka, ADEPR ngo igiye gukora amasengesho y’iminsi 70 azatangira ku itariki ya 1 Ugushyingo 2020 akazasoza ku wa 10 Mutarama 2021 kuko ngo bifuza ububyutse no gufashwa n’Imana mu rugendo rwo kuzahura ADEPR.

Umuyobozi w’Inzibacyuho, Pasiteri Ndayizeye Isaie, yatangaje ko bagiye gushyira imbaraga mu gusenga kuko itorero atari ikigo cy'ubucuruzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .