Byemejwe ko Ilayidi izizihirizwa mu ngo, Abayisilamu bahabwa umurongo bazakurikiza

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 20 Gicurasi 2020 saa 10:11
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Umuryango w’abayisilamu mu Rwanda, RMC bwatangaje ko umunsi wa Eid al-Fitr usoza igisibo gitagatifu cya Ramadan, uzizihirizwa mu rugo, bijyanye n’amabwiriza ya leta yo gukumira icyorezo cya coronavirus.

Gusoza ukwezi ko kwiyiriza no gusenga ku bayisilamu biteganyijwe ku mboneko z’ukwezi, ku wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2020 cyangwa ku Cyumweru tariki 24 Gicurasi.

Ubusanzwe mu bihugu byinshi umunsi wa Eid al-Fitr wizihizwaga byihariye n’abayisilamu aho babyukira mu masengesho ya mu gitondo, bagakurikizaho inyigisho bafatira hamwe.

Akenshi ayo masengehso abera mu misigiti n’ahandi hashobora guhurira abantu benshi. Nyuma abantu bishimira ko barangije igisibo gitagatifu amahoro, bagasura inshuti n’abavandimwe basangira ari nako bafasha abakene.

Ni umunsi witegurwa cyane mu bayisilamu haba ku mafunguro bateka, imyambaro, ibyo barya ndetse hari ibihugu bashyira n’imitako ku mihanda.

Ibyo byose uyu mwaka ntibizakorwa uko byari bisanzwe kubera ingamba zashyizweho hirya no hino ku isi zo guhangana na coronavirus.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, rivuga ko Eid al-Fitr izakorerwa mu rugo uyu mwaka.

Bugira buti “Iswala ya Eid al-Fitr 2020 izakorerwa mu rugo, abagize buri rugo bazishyira hamwe bakore iswala yonyine nta nyigisho zibayeho. Umuntu uba wenyine na we akora Iswala y’Iyaliyidi ari wenyine.”

Guverinoma y’u Rwanda guhera muri Werurwe uyu mwaka yahagaritse ibikorwa bihuza abantu benshi birimo insengero n’ibitaramo, hirindwa coronavirus.

RMC yasabye abayisilamu ko mbere yo gukora isengesho ryo ku munsi wa Eid al-Fitr, bazabanza kwiyuhagira umubiri wose, kwambara neza, gutegura aho gusengera no kwisiga imibavu ihumura.

Gutanga ituro ry’ukwezi gutagatifu kwa Ramadan (Zackatul Fitri) bizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefone.

Mu minsi ishize umujyanama wa Mufti w’u Rwanda, Sheikh Mbarushimana Suleiman yavuze ko ari ubwa mbere bibayeho ko igisibo cya Ramadan kiba mu buryo bwihariye.

Icyakora, yavuze ko hari amabwiriza Intumwa y’Imana Muhamad yigeze gutanga ubwo habonekaga icyorezo mu bice birimo Ethiopia y’ubu.

Ati “Hari inyigisho ihari muri Islam ivuga ko no ku gihe cy’Intumwa y’Imana byigeze kubaho ibihe by’ibyorezo. Hari habayeho icyorezo, bimenyekana ko aho hari uburwayi bw’icyorezo kandi harabagaho kugenderana, ababaga batuye i Maka baragendaga kajya muri Afurika y’amajyaruguru. Intumwa y’Imana irababuza, itanga umurongo w’uko mu gihe ahantu hari icyorezo nta muntu wemerewe kuba yajyayo ngo atandura.”

Ku isi hose, abantu basaga miliyoni 4.8 bamaze kwandura coronavirus mu gihe abasaga ibihumbi 318 bamaze guhitanwa nayo.

Ubuyobozi bw’Umuryango w’abayisilamu mu Rwanda, RMC bwatangaje ko umunsi wa Eid al-Fitr wo gusoza igisibo gitagatifu cya Ramadan bizakorerwa mu rugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .