Ibirambuye ku gitaramo ngarukamwaka cya Chorale de Kigali cyateguwe mu bihe bidasanzwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 Ukuboza 2020 saa 02:06
Yasuwe :
0 0

Iminsi iregereje aho abakunzi ba Chorale de Kigali bagiye kongera kuryoherwa n’igitaramo cy’iyi korali ikomeye muri Kiliziya Gatolika, kizaba ku wa 19 Ukuboza 2020.

Jean Claude Hodari , Visi Perezida wa kabiri w’iyi Korali yavuze ko iki gitaramo kigiye kuba mu bihe bidasanzwe ashimira abantu bamaze imyaka bitabira ibi bitaramo bategura.

Ati “Tubashimira uruhare mubigiramo. Tumaze imyaka irindwi dukora ibitaramo nk’ibi, dukora umuziki wanditse tugashyiramo n’izindi abantu bakunda.”

Yakomeje avuga ko kuva mu 1966 bakora kugeza mu 2013[hashize imyaka 47], aribwo batekereje kujya bakora ibitaramo ngarukamwaka bise “Christmas Carols Concert.”

Muri uyu mwaka kubera icyorezo cya COVID-19 bari baratinze kubwira abantu ibijyanye n’iki gitaramo kuko hari ibyari bigitunganywa. Yavuze ko ubundi ibitaramo nk’ibi babikora ku cyumweru ariko uyu mwaka bikaba bitarakunze.

Ati “Twatinze kubibabwira kuko tutari tuzi icyo amabwiriza atwemerera gusa twe turiteguye. Twasanze muri Kigali Arena ku 20 Ukuboza[azaba ari ku Cyumweru] bafite izindi gahunda. Tubishyira ku 19[ku wa gatandatu]. Uburyo igitaramo giteguye byose bimeze neza. Twakoreraga muri camp Kigali , twishimiye ko tugiye gukorana Kigali Arena. Ubu ahantu twifuzaga gukorera kuva kera turahabonye. Ni ahantu hagari.”

Kwinjira muri iki gitaramo ni 5.000 Frw , 10.000 Frw ndetse na 15.000 Frw. Aya mafaranga aziyongeraho ko umuntu azaba yipimishije COVID-19 nibura agatanga 10.600 Frw .

Hodari yavuze ko kugura amatike bizakorwa hifashishijwe internet. Ati “Kugura amatike hazifashishwa uburyo bwa internet ku buryo tuzatanga link abantu bazanyuramo bishyura . Nta mpapuro zizatangwa z’amatike. Umuntu azajya abona email igaragaza ko yishyuye.”

Umuntu azajya agura umwanya aziraho ndetse abe ari nawo ahabwa ku munsi w’igitaramo. Umuntu udafite telefoni igezweho bizamusaba kwitabaza uyifite amufashe kugura itike.

Mu ndirimbo zizaririmbwa mu gitaramo hazaba harimo n’inshya z’iyi korali.

Uyu mwaka ntabwo abana bajyaga bifashishwa mu bitaramo bya Chorale de Kigali, bazaba bari mu gitaramo mu rwego rwo kubarinda icyorezo cya COVID-19.

Umwaka ushize igitaramo nk’iki cyabaye ku wa 22 Ukuboza 20219, cyishimirwa na benshi kubera ko cyaririmbwemo Opera y’Ikinyarwanda.

Uyu mwaka mu gitaramo, iyi korali izaririmbira abantu indirimbo yagiye ikora mu bitaramo bitandukanye zikishimirwa kurusha izindi, bavangemo n’izindi zitandukanye n’indirimbo ya Europa League.

Biteganyijwe ko nibura iki gitaramo kizitabirwa n’abantu bagera mu 2000, kuko Kigali Arena isanzwe ijyamo abantu 10.000, ubu yemerewe kwakira kimwe cya kabiri cy’abantu bajyagamo, ariko hakiyongeraho ko abantu bazajya bicara batandukanye intebe ebyiri, kandi hakagenda hasimbukwa umurongo uriho intebe kugira ngo abantu bataba bakwanduzanya COVID-19.

Chorale de Kigali yizeye ko nubwo igitaramo cyateguwe mu bihe bidasanzwe kizagenda neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .