Hirya y’imibabaro n’urupfu hari ubuzima

Yanditswe na Padiri Victor Amerika
Kuya 10 Mata 2020 saa 09:50
Yasuwe :
0 0

Burya, ubuzima burakundwa kandi tugomba kubukomeraho, tukabubungabunga kuko aribwo butunzi bwonyine tuzana ku isi tukanayibuvanaho.

Yezu nawe urupfu rwamuteye ubwoba, ndetse agera n’aho yumva ko Se wo mu ijuru yamutereranye, aramubwira ati“Dawe, icyatumye untererana ni iki ?” (Mt 27, 46), arongera ati “Dawe, niba bishoboka igizayo iyi nkongoro ice kure yanjye” ( Mt 27, 39), ariko ntiyacika intege akomeza kwizera no gusenga agira ati “Dawe, nihakorwe icyo ushaka” (Mt 27, 42). Nubwo yari Umwana w’Imana twemera ko yari n’umuntu rwose. Icyamuteye gukomera n’uko yari azi ko arwanira gucungura abo akunda.

Igihe abasirikare n’abagaragu b’Abayahudi bamaze kumufata no kumuboha bamujyanye kwa Ana wari Sebukwe wa Kayifa, umuherezabitambo mukuru w’idini ry’abayahudi muri uwo mwaka. Amaze kubazwa bamujyanye kwa Pilato wari umutware w’igihugu icyo gihe. Baramurega, baramubeshyera biva imuzi, ibirego barabyungikanya ariko habura ingingo imuhama.

Burya koko “Ushaka kukurya ntabura imboga agukoza”! Pilato aho gukurikiza amategeko arengera inzirakarengane agahana abanyabyaha, we yahisemo gutanga intungane ngo yicwe kandi abibona neza ko nta cyaha afite, kugira ngo anezeze rubanda gusa. Aho kwa Pilato Yezu yahahuriye n’ingorane, abo yagiriye neza nta n’umwe wamuciriye akari urutega. Baramushinyaguriye, bamwambika ubusa ku karubanda, baramukubita bararambirwa n’uko bamujyana kumubamba ku musaraba. Apfa urw’abagome n’abagambanyi (Yh 18, 1-40; 19, 1-42).

Bavandimwe, turi mu bihe bikomeye. Isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, icyorezo kiri guhitana abantu benshi ku isi, icyorezo gitumye tuguma mu ngo zacu, icyorezo gitumye tudahimbaza Pasika ya Nyagasani amaso ku maso nk’ibisanzwe. Ibyo tukabikorana umutima w’urukundo rwo kurengera ubuzima bwacu n’ubw’abandi, tukaguma mu rugo ngo tudakwirakwiza iyi ndwara. Ibi bihe kandi bihuriranye n’igihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi. Kuri twe abanyarwanda ni igihe cy’umwihariko cyo kwibuka no gusabira abo bavandimwe bacu bishwe kandi tugafasha abagishikamiwe n’ingaruka zayo bose.

Inkomoko y’ubugome bwa Muntu

Ngendeye ku Ijambo ry’Imana, icyaha cya mbere cy’ubugome cyaje mu bantu ni “Kwica”. Umuntu wa mbere wishe undi ni Gahini wishe murumuna we Abeli. Gahini yari umuhinzi naho Abeli ari umworozi. Bombi bari basangiye amaraso kuko bari abavandimwe. Nyamara Gahini wari mukuru agirira ishyari murumuna we Abeli kuko bagiye gutura amaturo maze Uhoraho agashima aya Abeli akagaya aya Gahini (Reba Intg 4, 1-16). Icyaha cyo kwica kigira ingaruka zidasaza, kuko zitagarurira ubuzima uwabubuze. Dusabwa kubungabunga ubuzima bw’umuntu no kumurinda icyamugirira nabi cyose, twirinda kugirira abandi ishyari ryo kumva wabangamirwa n’ibyiza mugenzi wawe agezeho, maze buri wese akagira umutima unyuzwe mu byo Imana yamuhaye.

Bavandimwe, ubwiza buturuka ku Mana kuko ari nziza bihebuje. Tumenye ko iyo duhembereye icyiza kiturimo tuba beza, naho twahembera ikibi tukaba babi.

Kurangamira umusaraba w’ikuzo

Umunsi w’uwa Gatanu Mutagatifu utwibutsa kurangamira umusaraba kuko ariryo shema ry’abemera. Nk’uko Pawulo Mutagatifu abivuga ngo “Twebweho twamamaza Kristu wabambwe ku musaraba, bigashengura abayahudi, kandi bikitwa ibisazi ku bagereki” (1Kor 1, 23). Ku musaraba twibuka ko Kristu yabambwe arambuye amaboko bityo agahuriza hamwe abantu bose. Ku musaraba Kristu yaciye urwango rwatandukanyaga abantu (Reba Ef 2,14). Niyo mpamvu Pawulo Mutagatifu avuga ati “Naho jyewe nta kindi nakwiratana kitari umusaraba wa Kristu” (Gal 6,14).

Ku musaraba niho havuye umukiro wa bene muntu twese. Igihe Abayisiraheli bahuraga n’icyorezo cyo kurumwa n’inzoka, Musa yagiye kubatakambira kuri Uhoraho maze abarangira aho gukira kuzava. Nuko Uhoraho abwira Musa ngo “Curisha inzoka isa n’izo zabateye, uyimanike ku giti, Uwo zizajya zirya akayireba azajya akira” (Ibar 21, 8). Ubu rero kubemera Kristu wabambwe ku musaraba niwe dukwiye kurangamira ngo adukize ibyago byose duhura nabyo kandi tumurebereho kuko n’ubwo ubugome bwose bwa Muntu bwujurijwe muri we, ntibyagamburuje ineza n’urukundo yari yifitemo.

Hirya y’urupfu hari ubuzima

Ababambye Yezu ku musaraba bari bazi ko birangiye. Ko atazongera kuvuga ukundi. Bikojeje ubusa kandi ntibatinze kubona kuko Imana Data yamuzuye ku munsi wa Gatatu.

Nyagasani Yezu yatweretse ko burya hirya y’urupfu hari ubuzima. Urupfu rukaba atari rwo rufite Ijambo rya nyuma ku buzima bwacu. Umwemera n’aho yaba yarapfuye azabaho ( Reba Yh 11, 25). Urupfu rwa Yezu rwazahuye roho nyinshi kandi ruba isoko y’ubuzima butazima.

Natwe igihe dusumbirijwe n’urupfu, tubona ko nta bundi butabazi, ko ibyacu birangiye, tujye twibuka gushyira ubuzima bwacu mu maboko y’Imana Data nk’uko Yezu yabiduhayemo urugero agira ati “Dawe nshyize ubuzima bwanjye mu maboko yawe” (Zab 31).

Bavandimwe, nk’Uko Imana ibivuga, ibi bihe turimo ni ibyo guhumurizanya. Hirya y’imibabaro, uburwayi, ibyorezo, ibigeragezo, ibitotezo, ubukene, inzara, agahinda, akarengane, gutereranywa ndetse n’urupfu... hirya yabyo byose hari ubuzima.

“Nimuhumurize umuryango wanjye, mbisubiyemo nimuwuhumurize niko Uhoraho avuze” (Iz 40,1).

Dusenge:Dawe Mana yacu, Nyir’ubuntu buhebuje, waduhaye umwana wawe ngo atubere ifunguro, igitambo n’inshuti tubana muri Ukaristiya Ntagatifu, yemera no kudupfira ku musaraba ngo urupfu rutazongera kutwishongoraho ukundi! Girira ishavu ryuzuye akarengane n’agashinyaguro Umwana wawe yahuye nabyo muri iyo nzira y’umusaraba yose, ugirire intimba yagize akubitanye amaso n’umubyeyi we ahetse umusaraba, maze utubabarire twe abanyabyaha, udukize ibyago byose kandi uduhe kurangamira umusaraba w’ikuzo wamanitsweho agakiza k’isi yose, bityo tuzabarirwe mubo Kristu yapfiriye akabageza ku bugingo bw’iteka. Tubisabye twizeye, ku izina ry’Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu, Amina.

Yezu yabambwe ku musaraba aricwa ariko nyuma y'iminsi itatu arazuka, atanga ibyiringiro ko na nyuma y'urupfu hari ubundi buzima

Padiri Victor AMERIKA


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .