Hillsong London izafatanya n’umuhanzi umwe wo mu Rwanda mu gitaramo igiye gukorera i Kigali

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Ugushyingo 2019 saa 09:01
Yasuwe :
0 0

Benshi baterezanyije amatsiko menshi igitaramo cyatumiwemo itsinda ry’abaramyi rikomeye ku isi rya Hillsong London, kigiye kubera mu Rwanda mu Ukuboza 2019.

Ni kimwe mu bitaramo bizapfundikira umwaka bishishikaje benshi, cyane ko iri tsinda rifite izina rikomeye cyane ku Isi kandi rikaba ryubashywe mu muziki wo kuramya Imana.

Iby’iki gitaramo bitangazwa benshi bahise batangira kubika imyambaro myiza bazaserukana ihesha Imana icyubahiro.

Kuri ubu uretse iri tsinda, Aimé Uwimana na we yamaze gutangazwa nk’umuhanzi uzafatanya na Hillsong London muri iki gitaramo cy’amateka kigiye kubera mu Rwanda. Uwimana azafatanya n’abamucurangira be ku rubyiniro.

Rwanda Events Group Ltd yavuze ko yahisemo gukoresha Aimé Uwimana wenyine kuko ari umuhanzi mwiza kandi bakaba bashaka ko abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo bazabona umwanya munini bakamara ipfa abakunzi babo.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 6 Ukuboza 2019 muri Kigali Arena. Kwinjira mu myanya isanzwe bizaba ari 10,000 Frw, VIP ari 20,000 Frw naho muri VVIP bibe 50,000 Frw.

Iri tsinda ryo mu Bwongereza rishamikiye kuri Hillsong United Worship yo muri Australia.

Iki gitaramo ryatumiwemo kiri gutegurwa na Rwanda Events Group Ltd, sosiyete isanzwe itegura ibitaramo bitandukanye bikomeye. Icy’uyu mwaka cyiswe ‘Hillsong London Live in Kigali’.

Hillsong London izagera mu Rwanda ku wa 4 Ukuboza 2019 mbere ho iminsi mike ngo igitaramo kibe, bakore ibikorwa bitandukanye by’urukundo mu Rwanda.

Iri tsinda rishamikiye kuri Hillsong United Worship Band yakomotse ku rusengero rwa Hillsong Church ruherereye mu mujyi wa Sydney muri Australia.

Urusengero rwa Hillsong ni rumwe mu zikomeye z’ivugabutumwa ku Isi yose, rwashinzwe mu 1993.

Uretse kuba rwaratangiriye muri Australie ubu rumaze gushinga imizi ku Isi yose ndetse rwagabye amashami mu bihugu 21 no mu migabane itandatu. Rukorera i Londres mu Bwongereza, Paris mu Bufaransa, Sao Paulo na Rio de Janeiro muri Brésil, Cape Town, muri Afurika y’Epfo, Tel Aviv muri Israel ndetse no mu mijyi itatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uwimana Aimé ni we muhanzi wo mu Rwanda uzafatanya na Hillsong London mu gitaramo igiye gukorera i Kigali
Hillsong London igiye kuza mu Rwanda ku nshuro yayo ya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .