Gisubizo Ministries yasohoye indirimbo ya mbere mu zafatiwe muri Worship Legacy Season 2

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 Ugushyingo 2019 saa 10:31
Yasuwe :
0 0

Gisubizo Ministries yasohoye indirimbo ya mbere yitwa ‘Halleluya’ iri kuri album yitwa Worship Legacy Season 2 yakoreye mu Intare Conference Arena Rusororo mu gitaramo ngarukamwaka yakoze ikanasohora amajwi n’amashusho mu buryo bufashe mu buryo bwa ‘Live recording’.

‘Live recording’ ni uburyo bugezweho bukoreshwa n’abaramyi bageze ku rwego rukomeye. Ni ku nshuro ya kabiri Gisubizo Ministries yakoze iki gikorwa kuko bwa mbere yari muri Worship Legacy Season 1 yanakunzwe cyane yaririho indirimbo nka ‘‘Nguhetse ku mugongo’’, ‘‘Amfitiye byinshi’’ n’izindi.

Amashusho yazo yarakunzwe cyane bitewe n’uburyo yari atunganyije kuko yayobowe n’umuhanga mu mashusho Fleury Legend wa FFP Studioz.

Worship Legacy Season 2 iriho indirimbo benshi bakunze nka ‘38 Irangiye’, ‘Uzandengere’, ‘Ametupa Nguvu’ n’izindi.

Zafatiwe mu gitaramo cyabereye i Rusororo muri Intare Conference Arena, ku wa 26 Gicurasi 2019. Kiri mu byagutse Gisubizo Ministries itegura buri mwaka mu kwishimana n’abakunzi b’ibihangano byayo bihembura imitima y’abihebye, bikabasubiza agatima impembero.

Mu ndirimbo ziyigize iyagiye hanze bwa mbere ni iyitwa ‘Halleluya’ icuranze mu ruhurirane rw’umuziki w’uburyohe.

Gisubizo Ministries yasohoye iyi ndirimbo nyuma yuko mu minsi yashize yakoranye indirimbo yitwa “Hozana” n’ umuramyi ukomeye cyane wo muri Afurika y’Epfo Pasiteri Papane Bulwane wamenyekanye cyane muri ‘Spirt of Praise’ yabayemo mu myaka yashize ihuriwemo na Bishop Benjamin Dube, Solly Mahlangu n’abandi.

‘Hozana’ iri mu ndimi eshatu (Icyongereza, Ikizulu n’Ikinyarwanda) yakozwe ubwo Papane yari afite igitaramo mu Rwanda yifuza gukorana indirimbo na Gisubizo Ministries nyuma yo kubenguka impano y’abaririmbyi bagize iri tsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana.

Indirimbo ‘Hozana’ ikubiyemo amashimwe no kuramya Imana aho iri tsinda rigaragaza ko igihe cyose abantu bisunze cyangwa bahimbaje Imana n’ubwo baba bari mu ngorane zitandukanye amashimwe azamuka ku Witeka kandi akabasubiza.

Indirimbo zafashwe muri Worship Legacy Season II zabimburiwe na ‘Halleluya’ zizajya zijya hanze buhoro buhoro.

’Halleluya’ yabimburiye indirimbo Gisubizo Ministries yafatiye muri Worship Legacy Season 2

Reba indirimbo ’Hozana’ ya Gisubizo Ministries na Pastor Papane

Gisubizo Ministries yamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza