Gisubizo Ministries na Gentil Misigaro bahuriye mu ndirimbo ihumuriza abihebye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 31 Werurwe 2020 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Umuramyi w’Umunyarwanda ukomeye cyane ukorera muzika muri Canada, Gentil Misigaro yahuriye na Gisubizo Ministries mu ndirimbo nshya itanga ihumure ku bantu muri ibi bihe Isi itorohewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Iyi ndirimbo nshya yiswe "Ntidufite Gutinya" ni iy’ ihumure ku bahuye n’ingaruka za Coronavirus n’abandi bose bari mu bibazo bitandukanye.

Hari nkaho ivuga ngo "Ntidufite gutinya habe na gato kuko ubuzima bwacu buri muri we, haba mu byago no mu makuba aturindisha imbabazi agira, kuba turiho ni ubuntu bwayo, kuba turiho ni imbabazi zayo."

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Gisubizo Ministries, Runyambo Eddy, yabwiye IGIHE ko bari barifuje guha abantu ihumure no kubabwira ko nta handi barikura uretse ku Mwami Yesu.

Yagize ati “Muri iyi minsi abantu bari mu rugo mu ngamba zafashwe mu kwirinda ikwirakwiza rya Covid-19 abantu benshi bafite ubwoba, hari abandi banduye baribaza uko bizagenda, ihumure nta handi riva ni ku Mana yonyine yaremye ijuru n’Isi. Niyo yonyine yavuze ngo yemwe abarushye n’abaremerewe nimuze munsange ndabaruhura."

Abajijwe impamvu bahisemo gukorana na Gentil Misigaro avuga ari ibintu bari barifuje kuva kera.

Ati “Ni umuramyi ukomeye kandi twifuje kenshi gukorana na we indirimbo, twatangiye kubitegura kuva batangiye gutegura igitaramo bari bafite mu Rwanda mu ntangiriro z’uku kwezi, igitaramo kimaze gusubikwa kubera COVID-19 twihutishije uyu mushinga cyane ko indirimbo yari ijyanye n’ibi bihe Isi iri kunyuramo byo kurwanya Coronavirus.”

Mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus yugarije Isi, Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zitandukanye zirimo gusaba abantu kuguma mu ngo zabo, kwirinda guhura n’abantu benshi cyangwa kwegerana nabo nk’ibisanzwe, gukaraba ibiganza n’amazi meza n’isabune inshuro nyinshi n’ibindi.

Ntidufite gutinya ni indirimbo igizwe n’iminota ine n’amasegonda 13, amajwi yayo yatunganyijwe na Producer Boris na Bruce mu gihe amashusho yayobowe na Fleury Legend.

Itsinda rya Gisubizo Ministries ryamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba. Ryamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo “Amfitiye byinshi”, “Mana uriho”, “Ndaguhetse ku Mugongo”, “Narababariwe”, ‘‘Halleluya’’ n’izindi.

Gisubizo Ministries imaze guhabwa ibihembo byinshi mu muziki birimo ibya Groove Awards Rwanda aho mu 2016, ryegukanye bitatu birimo icya Korali y’Umwaka, Indirimbo nziza y’Umwaka n’iyo Kuramya y’Umwaka ndetse mu Karere ryatwaye Groove Awards Kenya 2017 ryegukanye mu ruhando rw’andi makorali yo muri Afurika yo hagati n’iy’Uburasirazuba.

Izina rya Gentil Misigaro ryakunzwe binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Biratungana’, ’Hano ku Isi’, ’Hari imbaraga’, ‘Yesu ndiye Dereva’, ‘Hano ku Isi’, ‘Buri munsi’, ’Iyo mbimenya’ n’izindi nyinshi zamaze kwinjira mu buzima bwa buri munsi bw’abemera Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo.

-  Reba hano indirimbo ya Gisubizo Ministries na Gentil Misigaro

Gisubizo Ministries iri mu matsinda ahagaze neza mu muziki w'u Rwanda
Gentil Misigaro ari mu bahanzi bakunzwe mu bakorera umuziki uhimbaza Imana hanze y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .