Gisèle Precious yasohoye indirimbo ‘Mbega Urukundo’ yibutsa ab’Isi ko hari uwabitangiye

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 2 Mata 2020 saa 07:19
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Nsabimana Gisèle Precious yashyize hanze indirimbo yise ‘Mbega Urukundo’ yifitemo ubutumwa bushimangira ko Yesu yitangiye Isi kugira ngo akize abayituye ibyaha byabo.

Gisèle Precious ari mu bahanzi bahimbaza Imana b’igitsina gore mu babarizwa mu Itorero rya ADEPR, bari gukora cyane. Indirimbo ye nshya ‘Mbega Urukundo’ yatunganyijwe na Producer Clement The Guitarist mu buryo bw’amajwi.

Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko yayanditse ashaka gutanga ubutumwa bwibutsa abantu urukundo Yesu yakunze ab’Isi kandi badakwiriye.

Yagize ati “Ni indirimbo nziza ikangurira abantu gufatanyiriza hamwe kuririmba urwo rukundo kugira ngo n’abatararumenya barumenye!’’

Gisèle Precious yavuze ko mu gihe hakomeje gukazwa ingamba zo kurwanya Coronavirus yugarije Isi, bikwiye ko baniyubaka mu buryo bw’umwuka.

Ati “Turusheho no gufata izindi ngamba zubaka ubugingo bwacu turushaho kwegere Imana, gusenga cyane kandi ntiduterwe ubwoba n’ibiriho ngo bitwibagize n’ibindi bikomeye Imana yatunyujijemo ntibiduhitane.’’

Mu mishinga ye, Gisèle Precious arateganya gukora indirimbo nyinshi no gutegura ibitaramo mu bice bitandukanye by’igihugu bijyanye n’uko Uwiteka azamushoboza.

Izina rya Gisèle Precious ryatangiye kumenyekana mu ruhame mu 2018 ubwo yatumirwaga mu gitaramo cyo gutangiza iserukiramuco rya Gikirisitu ryiswe “Rabagirana Worship Festival” ku wa 4 Ugushyingo 2018.

Icyo gihe uyu mukobwa waserukanye gitari ye, akayicuranga bya gihanga yishimiwe na benshi, banyurwa n’umuziki we.

Tariki ya 16 Kamena 2019 yongeye kwandika amateka mashya mu rugendo rwe rwa muzika kuko nibwo yakoze igitaramo cye cya mbere cyiswe “Imbaraga Live Concert” cyabereye kuri ADEPR Gisenyi.

Nsabimana Precious yatangiye kuririmba akiri umwana. Urugendo rw’ubuhanzi ku giti cye yarutangiye mu 2017. Asengera muri ADEPR Gatenga ndetse umubyeyi we ni pasiteri muri iri torero. Kuva atangiye umuziki amaze gushyira hanze indirimbo zirindwi zirimo “Imbaraga z’amasengesho”, “Urampagije”, “Niwe”, “Inzira zayo” n’izindi.

Mu mwaka ushize kandi Precious yatangije Anointed Band, itsinda rihuriyemo abakobwa n’abagore bahimbaza Imana. Yaserutse bwa mbere iririmba muri Rabagirana Worship Festival yabereye muri Dove Hotel ku Gisozi ku wa 10 Ugushyingo 2019.

-  Umva Mbega Urukundo ya Gisèle Precious

Umunyempano Gisèle Precious yasohoye indirimbo nshya ivuga ku rukundo rw'Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .