Gasana Fidèle wari Umupadiri, yarongoye nyuma y’ibyumweru bibiri yiyambuye ibishura

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 20 Kanama 2020 saa 10:41
Yasuwe :
0 0

Padiri Gasana Fidèle wakoreraga umurimo w’Imana muri Paruwasi Cathédrale ya Butare nyuma akaza gusezera mu Busaseridoti, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we.

Gasana yasezeranye n’umukunzi we mu buryo bwemewe n’amategeko mu Murenge wa Kanombe mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kanama 2020.

Yahoze abarizwa mu bapadiri ba Diyoseze ya Butare nyuma y’uko ahawe isakaramentu ry’Ubusaseridoti mu 2015. Yize mu Iseminari Nto ya Virgo Fidelis de Karubanda.

Yavukiye mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Cyahinda mu 1987. Mu ntangiriro za Kanama 2020 nibwo yasezeye muri uyu murimo wo kogeza inkuru nziza y’Imana.

Amakuru IGIHE ifite avuga ko mbere yo gusezera mu busaseridoti yabanje kuburirwa irengero mu gihe cya Guma mu Rugo, nyuma akaza kugaruka.

Umwe mu bahaye amakuru IGIHE yagize ati “Mu gihe cya Guma mu Rugo yigeze kubura nk’ukwezi kose ari i Kigali. Nyuma yaje kugaruka arongera asoma Misa ariko Musenyeri amusaba ibisobanuro. Mu byumweru bibiri bishize nibwo yasezeye kuri Musenyeri ahita yigendera. Natwe byadutunguye kubona asezerana.”

Akoze ubukwe akimara kuva mu gipadiri nyuma y’uko mugenzi we Padiri Rebero Jean Damascène wahoze ari Umunyamabanga w’Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Butare, Musenyeri Rukamba Philippe, na we yasezeye mu mu ntangiriro za Gicurasi 2020, nyuma yaho muri Nyakanga 2020 ahita arongora.

Mu mwaka wa 2019 mugenzi wabo witwa Nambajimana Donatien wahoze ari umupadiri muri Diyoseze ya Cyangugu na we yarushinze akimara kubivamo.

Gasana Fidèle wahoze ari Umusaseridoti yasezeranye nyuma y'iminsi mike aretse umurimo w'Imana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .