Ese koko Yezu ari mu Ukaristiya?

Yanditswe na Padiri Victor Amerika
Kuya 14 Kamena 2020 saa 08:25
Yasuwe :
0 0

Kimwe mu byo abakristu ba mbere bazize mu ntangiriro ya Kiliziya ni ugushyira mu bikorwa iri jambo Yezu yivugiye ubwe ati “Ndababwira ukuri koko: nimutarya umubiri w’umwana w’umuntu ntimunywe n’amaraso ye, ntimuzagira ubugingo muri mwe” (Yh 6, 53). Ibyo rero byatumye babarega, barabahiga, barabatoteza ngo barya abantu. Icyakora iyo urebye neza, kwari ukudasobanukirwa neza n’ayo magambo ya Yezu bwite.

Nk’uko Papa Piyo wa 12 yabisobanuye mu Ibaruwa ye “Mystici Corporis Christi”, Ukaristiya ni umubiri wuje ikuzo wa Yezu Kristu udusabanya na we. Ni igihango gikomeye Yezu yadusigiye kugira ngo tujye tumwibuka kandi bitume twigiramo ubugingo (reba 1Kor 11, 24-25).

Igisobanuro cy’ijambo

Ijambo “Ukaristiya”, rikomoka ku ijambo ry’ikigereki “Eucharistia”, riva ku nshinga “Eucharistein bivuga gushimira; rikavuga kandi kimwe n’irindi jambo “Eulogein”. Aya magambo yibutsa ugushimira kw’Abayahudi, igihe bamamazaga ibikorwa by’Imana cyane cyane mu gihe cya Pasika (Lk 22, 19; 1 Kor 11, 24).

Ukaristiya ni isengesho rikuru, risingiza Imana kandi rikayishimira. Nk’uko Gatigisimu ibitubwira “Ukaristiya ni isakramentu ririmo Yezu Kristu ubwe rwose n’umubiri we n’amaraso ye, mu bimenyetso by’umugati na Divayi, akatubera icyarimwe igitambo, ifunguro n’inshuti tubana”.

Gutura igitambo cy’Ukaristiya rero, ni ugusangira isengesho ryo kwibuka gushimira Imana ibyo yadukoreye. Kuva kera, gushimira Imana biri mu muco w’abantu bayo. “Uramenye ntuzibagirwe Uhoraho Imana yawe, wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara, akagutambutsa ibihe bikomeye wanyuzemo” (reba Ivug 8, 14b-16b).

Ishingiro ry’Ukaristiya muri Bibiliya

Ukaristiya ni urwibutso Yezu yadusigiye avuga ati“Ibi mujye mubikora munyibuka” (1Kor 11, 24-25; Lk 24, 13-31). Bityo igihe cyose duhazwa, tuba dusangira na Kristu Pasika (reba Lk 22, 19).

Mu Ivanjiri ya Yohani, Yezu yagize ati “Ni jye mugati muzima wamanutse mu ijuru. Urya uwo mugati azabaho iteka; kandi umugati nzatanga ni umubiri wanjye, kugira ngo isi igire ubugingo” (Yh 6, 51). Ni byo koko! Twacungujwe amaraso y’igiciro gikomeye.

Amateka yo gutambagiza Isakramentu

Gutambagiza Isakramentu ritagatifu ry’Ukaristiya ni ukwakira Yezu aho dutuye, tukamuha icyubahiro, tukamupfukamira, tukamuramya kandi tukamusingiza. Ibyo bikatwibutsa uburyo Yezu yatambagijwe nk’Umwami w’abami i Yeruzalemu (reba Mt 21, 1-21).

Umuhango wo gutambagiza Isakramentu ushingiye ku gitangaza cyabereye i Lanciano mu Butaliyani ahagana mu Kinyejana cya 8, aho Yezu yabonekeye Umusaserdoti wari ufite ugushidikanya ko Yezu ari muzima mu Ukaristiya.

Igihe kimwe arimo gutura igitambo cy’Ukaristiya, Umugati wahindutse inyama na Divayi ihinduka amaraso. Mu 1208, Yezu yabonekeye umwana w’umukobwa witwa “Yuliyana” aramubwira ati “Igihe cyose nshaka kujya ntambagizwa, bakambona kuko ndi umwami”. Nibwo mu 1247, hahimbajwe bwa mbere umunsi mukuru w’isakramentu ritagatifu (i Liège). Uwo munsi waje kwemerwa na Papa Urbano wa IV mu 1264, maze mu 1318 Papa Yohani wa XXII asaba ko kuva ubwo hatambagizwa Isakramentu ritagatifu hanze ya Kiliziya ku isi hose.

Nk’uko tubisoma muri Bibiliya, umutambagiro w’Isakramentu ritagatifu wibutsa uburyo dukwiye guha agaciro gakomeye ubushyinguro butagatifu, twagereranya uyu munsi na Taberinakoro (reba 1Bami 8): Ubwo Umwami Salomoni yatambagizaga ubushyinguro butagatifu abuvana mu ihema akajya kubwimika mu Ngoro y’Imana yari amaze kuzuza.

Ukaristiya mu buzima bwacu

Ukaristiya ni ikimenyetso cy’urukundo mu bantu “Uko yagakunze abe bari munsi, abakunda byimazeyo” (Yh 13, 1), maze adusigira umubiri we ngo tubeshweho na we muri uru rugendo rwacu hano ku isi nk’uko kandi byari byaragenuwe kuva na kera ngo “Byuka urye kuko urugendo rukiri rurerure” (1 Bami 19, 7). Bityo Ukaristiya ni ifunguro ry’abagenzi. Burya umuntu asa n’ibimutunga. Abakristu dukwiye guharanira gusa n’uwo duhabwa.

Ntiducike intege z’uko muri ibi bihe nta buryo buraboneka hirya no hino bwo guturira hamwe igitambo cy’Ukaristiya nk’umuryango mugari w’abakristu. Nyagasani yagendanye natwe kandi azakomeza. Mu bihe byiza n’ibibi ntajya adusiga. Twigire ku Bayisiraheli igihe bari impunzi i Babiloni. Nta Muherezabitambo, nta Jambo ry’Imana, nta Kiliziya, nta Rusengero bari bafite ariko basengeraga mu mitima yabo, mu mahema yabo, bagakumbura Yeruzalemu cyane kuko batigeze bibagirwa ibyiza baharonkeye (reba Zab 137).

Dukomeze dusenge kandi tugire icyizere ko tuzongera gusangira Ukaristiya mu Ngoro y’Imana.

Umwanzuro: Ni byo koko, Yezu ni Muzima mu Ukaristiya, ni ukwemera kubihamya. Ku buryo butagaragarira amaso yacu, Yezu Kristu ni muzima mu Isakramentu ry’Ukaristiya.

Mutagatifu Sirilo w’i Yeruzalemu yagize ati“Ntukibaze niba ibi ari byo cyangwa atari byo ko Yezu ari muri Ukaristiya, ahubwo akira mu mutima wawe amagambo ya Yezu kuko ari We Kuri kudapfa”. Nyuma y’igihe kirekire kandi aya magambo yaje gushimangirwa na Mutagatifu Tereza w’Avila, aho yagize ati “Ukaristiya ni cyo gitangaza gisumba ibindi mu byo Yezu yakoze...Nta Ukaristiya isi yareka kubaho”.

Ukaristiya nk’umubiri wa Kristu duhabwa wari warashushanyijwe n’igitambo cya Izaki, n’ituro ry’intama ya Pasika ndetse na Manu y’abakurambere bacu.

Dusenge: Nyagasani Yezu Kristu, wowe wadusigiye urwibutso bw’ububabare bwawe mu Isakramentu ry’agatangaza, turakwinginze: Muri uyu mwaka w’Ukaristiya duhimbaje mu bihe bidasanzwe, ngwino iwacu utambagire mu mitima yacu, utambagire mu ngo zacu, utambagire aho dukura umugati utunga imibiri yacu maze uduhe kuzirikana kuri urwo rukundo ruhebuje wadukunze, ukatubera igitambo, ifunguro n’inshuti tubana Igihe cyose. Turakwinginze ngo udukize ibyaha byacu byose n’ibyago byose, ubidukirishe umubiri wawe n’amaraso yawe, maze uduhe guhora dukomeye ku mategeko yawe no kutagira ubwo twakwitandukanya nawe bibaho. Amen.

Padiri Victor AMERIKA


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .