Ese gusenga uhumirije hari icyo byongera ku Isengesho ?

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 25 Mutarama 2020 saa 08:52
Yasuwe :
0 0

Kimwe mu biranga abayoboke bo mu madini atandukanye yo hirya no hino ku Isi cyane cyane aya gikirisitu igihe bagiye gusenga, ni ugufunga amaso n’ubwo baba batazi impamvu babikora.

N’ubwo gufunga amaso igihe umuntu ari gusenga byabaye nk’ihame mu madini atandukanye, nta byahumetswe byera na bimwe bigaragaza ko ari ngombwa kubikora igihe ugiye gusenga, bitandukanye n’ibindi Bibiliya yagiye itegeka nko kujya ahantu hatuje.

Umuyobozi wa Zion Temple mu ntara y’amajyepfo Pasiteri Eric Ruhagararabahunga avuga ko n’ubwo ntaho uyu muco wo gusenga umuntu ahumirije wanditse muri Bibiliya, ko ariko ufasha usenga kutarangara.

Ati “Ntaho twahita tubibona muri Bibiliya ako kanya ariko guhumiriza bigufasha kutarangara, usenze ureba hari igihe urangara, ikinyuraho cyose uba ukireba rero ntabwo uba witaye cyane kuri uriya muntu uri gusabana nawe, niyo mpamvu rero akenshi umuntu afunga amaso, n’ubwo ntaho Bibiliya ivuga ngo muzasenge mufunze amaso”.

Past. Ruhagararabahunga yongeyeho ko iyo usenze uhumirije Imana ibona ko ibyo uvuga bikuvuye ku mutima “Urumva ko iyo usenze uhumirije icya mbere nturangara ikindi n’uriya uri kuramya biratuma abona ko ukomeje mu byo ukora, bituma Imana ibona ko uyihanze amaso”.

N’ubwo gusenga bifasha usenga kutarangara, Pasiteri Ruhagararabahunga, avuga ko umuntu usenga areba kandi akabikora neza nta kosa aba akoze.

Umutoni Sandrine, Umukirisitu usengera muri Kiliziya Gatolika avuga ko kuri we gusenga ahumirije bigira icyo byongera ku isengesho.

Ati “Iyo mumpirije mba numva niyumva mu isengesho, nkumva ibyo ndi kuvuga bimvuye ku mutima, ariko iyo uri kureba hari ibintu byinshi bikurangaza ni yo waba uri ahantu hatari kunyura abantu”.

N’ubwo abakirisitu bavuga ko uyu muco wo guhumiriza ubafasha kutarangara, ku rundi ruhande abahanga mu mateka bo bavuga ko umuco wo gusenga umuntu ahumirije ukomoka mu bihe by’abami, aho umuntu atashoboraga kujya imbere y’umwami cyangwa undi muyobozi ngo amuhange amaso.

Kureba umuyobozi cyangwa umwami byafatwagwa nk’ikinyabupfura gike, ni yo mpamvu uwabajyaga imbere yafungaga amaso cyangwa akareba hasi.

Ibi byaje gukomeza no mu muco w’amadini, gufunga amaso mu gihe uri gusenga biba ikimenyetso cyo kwiyoroshya no kubaha uwo uri kubwira.

Abantu benshi usanga bahumiriza iyo barimo gusenga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza