Don Moen yasesekaye mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Niyonzima Moïse
Kuya 9 Gashyantare 2019 saa 04:23
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi w’umunyabigwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Donald James Moen [Don Moen] yasesekaye i Kigali aho aje mu gitaramo gikomeye cyateguwe na MTN.

Uyu muhanzi yasesekaye mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda zirengaho iminota aherekejwe n’ikipe izamufasha mu miririmbire ye mu gitaramo cya MTN Kigali Praise Fest Edition I kizaba kuri iki cyumweru.

Yaje avuye muri Uganda aho yaraye akoreye igitaramo gikomeye mu ijoro ryo ku wa Gatanu akishimirwa mu buryo budasubirwaho n’ab’ingeri zitandukanye bakunda ibihangano bye.

Iki gitaramo azaririmbamo giteganyijwe kubera muri Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali] ku wa 10 Gashyantare 2019.

Don Moen azagihuriramo n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Israel Mbonyi, Dinah Uwera, Columbus n’itsinda ry’abaramyi bo mu Rwanda bibumbiye mu Ihuriro rya Gikirisitu AFLEWO (Africa Let’s Worship). Abazacyitabira bazanafashwa kwegerana n’Imana binyuze mu muziki w’aba-dj bazwi mu ruhando rw’iziramya uwiteka nka DJ Spin na DJ Shawn.

Uyu muhanzi ni ubwa mbere ageze mu rw’Imisozi 1000. Yanditse indirimbo zigaruriye imitima ya benshi ku Isi ndetse zikoreshwa mu nsengero zitabarika mu gihe cyo kuramya.

Don Moen azwi ku bihebeye umuziki uhimbaza Imana mu ndirimbo zirimo ‘Our Father’, ‘God Is Good All The Time’, ‘God With Us’, ‘God Is Good I Will Sing’, ‘Sing For Joy’, ‘Hallelujah To The Lamb’, ‘God Will Make A Way’ n’izindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza