Chorale Christus Regnat yasohoye indirimbo yo kwifatanya n’abakristu mu kwizihiza ’Asomusiyo’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Kanama 2020 saa 05:21
Yasuwe :
0 0

Chorale Christus Regnat yasohoye indirimbo yise ’Duhakirwe’, yakoze mu kwifatanya n’abakirisitu mu kwizihiza umunsi mukuru wa Asomusiyo, wizihizwaho ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya.

Tariki ya 15 Kanama buri mwaka, Kiliziya y’isi yose yizihiza umunsi mukuru wa Asomusiyo (Assomption), umwe mu minsi ikomeye muri Kiliziya Gatolika, ndetse mu bihugu byinshi iyo uhuriranye n’iminsi y’akazi haba ikiruhuko, waba mu mpera z’icyumweru, ikiruhuko kikimurirwa mu cyumweru gikurikiraho, nk’uko bigenda mu Rwanda, kugira ngo abizihiza uwo munsi babikore bisanzuye.

Ni umunsi mu Rwanda wakunze guhurirana n’ingendo nyobokamana i Kibeho, kubera amabonekerwa yagiye ahabera mu myaka ya za 1980, ariko ubu zirabujijwe kubera amabwiriza ajyanye no gukumira icyorezo cya Coronvirus.

Mu ndirimbo Duhakirwe, Chorale Chjristus Regnat iba yitsa ku butumwa bwo gusaba "umubyeyi" Bikiramariya guhakirwa abamwizera. Hari aho bavuga bati "Uwakwisunze ntagwa ruhabo, hundwa ibisigo, hundwa ibisingizo, Mariya mwiza mubyeyi."

Iyo ndirimbo yahimbwe na Bizimana Jeremie, umwe mu bahimbyi b’indirimbo ba Chorale Christus Regnat, amajwi yayo akorwa na Emmy Pro wo muri Universal Record.

‘Assomption’ ni ijambo ry’Igifaransa rituruka ku nshinga y’ikiratini ’assumere’, bivuga kuzamuka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .