Bishop Simon Masasu yitabye Imana

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 19 Kanama 2020 saa 01:47
Yasuwe :
0 0

Bishop Simon Murekezi Masasu wayoboraga itorero rya Restoration Church mu Ntara y’Iburengerazuba yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe.

Bishop Murekezi ni Mukuru wa Apôtre Joshua Ndagijimana Masasu, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kanama 2020 aguye mu Bitaro bya CHUK.

Umwe mu bayobozi bakuru ba Restoration Church yabwiye IGIHE ati “Yapfuye mu kanya nko mu ma saa tanu, yari amaze nk’amezi atatu arwaye indwara zisanzwe mu Bitaro bya CHUK."

Bishop Simon Murekezi Masasu ni umwe mu bakozi b’Imana bari bamaze igihe kinini muri Restoration Church, yayoboraga iri torero mu Ntara y’Iburengerazuba aho yabaga mu Karere ka Rubavu.

Umuvugizi wa Restoration Church mu Rwanda, Pasiteri Kamanzi Marcellin, yabwiye IGIHE ko Bishop Simon Masasu yari amaze igihe kinini arwaye.

Yagize ati " Yari amaze amezi hafi abiri arwariye muri CHUK, abaganga batubwiraga ko yari afite ikibazo cy’umutima utakoraga neza, yabanje kurwarira i Gisenyi nyuma bamwohereza i Kigali ari naho yitabiye Imana."

Yavuze ko Bishop Simon yari umwe mu bantu bakunda gusenga cyane kandi bakaba abanyakuri mu byo bakora byose.

Ati "Yari umunyakuri agakunda n’igihugu cyane mu matsinda atandukanye. Yayoboraga Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero i Rubavu, akaba muri Njyanama y’Ibitaro i Rubavu. Yari umukozi w’Imana witanga cyane, ni intwari ituvuyemo gusa turashima Imana kuko yaramuteguye ntabwo yatunguwe kandi natwe ntabwo twatunguwe cyane."

Ku kijyanye n’igihe azashyingurirwa Pasiteri Kamanzi yavuze ko bakiganira n’umuryango we kugira ngo bumvikane neza umunsi yashyingurwaho n’ahantu yashyingurwa.

Bishop Simon Murekezi yari umwe mu nkingi za mwamba muri Evangelical Restoration Church. Abamuzi bamuvuga nk’umusaza wari intangarugero mu nshingano z’ubushumba ndetse akabana neza n’abandi.

Uyu muvugabutumwa yayoboraga Impuzamatorero mu Karere ka Rubavu. Ni we wareze bamwe mu baramyi bafite izina mu Rwanda barimo Patient Bizimana, Nelson Mucyo n’abandi banyempano bo mu Rwanda no hanze.

Bishop Simon Murekezi Masasu yayoboraga itorero rya Restoration Church mu Ntara y'Iburengerazuba. Yitabye Imana mu masaha y'igitondo kuri uyu wa 19 Kanama 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .