Bimwe mu bijyanye na Noheli bigitera bamwe urujijo

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 26 Ukuboza 2020 saa 08:21
Yasuwe :
0 0

Noheli ni izina ryahawe itariki ya 25 Ukuboza, ukaba umunsi wizihizwa bikomeye nk’ivuka rya Yezu Krisitu ufatwa nk’umucunguzi,umwami n’umukiza w’abamwemera. Ni umunsi w’amateka kuva kera.

Kubera igihe uyu munsi umaze wizihizwa, hari ibitekerezo byinshi bijyanye nawo bigenderwaho na benshi haba abemera Yezu n’abatamwemera, ariko hakaba abandi batabyemera babifata nk’aho habamo ukwibeshya.

Noheli ni wo munsi ukomeye mu mateka y’Abakirisitu

Iyi ni yo iri ku isonga mu ngingo zitavugwaho rumwe na benshi mu bemera Yezu, aho bamwe bibaza bati “Niba koko Umukiza yaravutse kuwa 25 Ukuboza, byasobanura ko waba umunsi w’amateka uri hejuru y’indi mu buzima bwa Gikirisitu ugendeye ku buzima bwose mbere y’uko asubira mu Ijuru?”

Abibaza iki kibazo bavuga ko “Noheli idakwiye kurutishwa Pasika, umunsi Yezu yatsinzeho urupfu, akazuka.”

Bashimangira iyi ngingo bavuga ko abantu bose bavuka, bityo ko itariki y’amavuko itakagizwe igitangaza kurusha igihe hazirikanwa izuka rye.

Bati “Kuvuka ntibitangaje twese turavuka, ahubwo igitangaza ni ukuzuka kuko nta wundi muntu urapfa ngo amare gatatu mu mva agaruke[atsinde urupfu].”

Basanga Pasika idasobanuye ugutsinda urupfu no kugaragaza ko Yezu ari umwana w’Imana ku bamwera gusa, ahubwo inabumbatiye igisobanuro kinini cy’isezerano ry’ubuzima bw’iteka ku bamwizera.

Hari ukunyuranya ku nkuru y’ivuka rya Yezu

Ahantu Yezu yaba yaravukiye naho kugeza ubu ntihavugwaho rumwe, ndetse haracyateye urujijo mu gihe bamwe bagendera ku nkuru enye zirimo iy’urugendo rwa Mariya na Yozefu, kuvukira mu kiraro k’Umukiza, abashumba n’abamalayika, ndetse n’iy’abanyabwenge batatu.

Nubwo na bamwe mu bafite ubumenyi mu by’iyobokamana bagendera kuri izo nkuru, hari abatazemera.

Bagaragaza ko harimo kunyuranya bagendeye ku kuba hari ibitabo bibiri bidakomoza ku ivuka rya Yezu.

Mu gitabo cya Mariko cyanditswe kera mu myaka 30 Yezu amaze kubambwa, nta jambo rigaragaza ivuka rye rihavugwa ahubwo gitangirana n’inkuru ya Yohana Umubatiza, wamenyesheje ko Yezu wari umaze gukura agiye kugera i Nazareti.

Na none kandi Igitabo cya Yohana ntacyo gisobanura ku ivuka rya Yezu.
Ibitabo bibiri bigira icyo bivuga, abiga iyobokamana bita “inkuru y’ivuka” na byo ngo hari ibyo binyuranyaho.

Icya Matayo gisa n’ikivuga ko Mariya na Yozefu bari batuye i Beterehemu, bagahungira muri Egiputa, bakahava bajya i Nazareti.

Nyamara muri Luka havuga ko abo bombi bari batuye i Nazareti, bakajya i Beterehemu ari naho Yezu yavukiye, maze bakagaruka mu rugo i Nazareti.
Icyakora ngo ibitabo byombi bihuriza ku kuba Yezu yaravukiye i Beterehemu.

Yezu yari ikinege

Abemera Yezu nk’Umwami n’Umukiza wabo benshi banizera ko yari umwana umwe w’Imana, akaba ikinege. Bizera ko nta muvandimwe yagiraga, ndetse ko yavutse mu buryo bw’igitangaza aho bivugwa ko ari umutagatifu kuko inda ye yari iy’Umwuka wera, atavutse mu buryo busanzwe nk’abandi bantu.

Ahatera urujijo, ni imirongo ya Bibiliya ivuga ku bavandimwe na Bashiki ba Yezu.
Nko muri Luka, hari aho Yezu abwirwa ngo “Mama wawe n’abavandimwe bawe bahagaze hanze barashaka kukureba.”

Muri Mariko, hari aho abantu b’i Nazareth basakuje bati” Ese uyu si umuhungu wa wa mubaji?[…] si we uvukana na Yakobo, Yozefu, Simoni na Yuda? Ndetse bashiki be bose ntibari kumwe natwe? “

Hari naho Pawulo yahamagaye Yakobo ati” Muvandimwe w’Umukiza.”

Iyo mirongo yose akenshi isobanurwa mu buryo bwumvikanisha ko abo bari inshuti za Yezu, abo mu muryango, abo bakundaga kugendana, ndetse na babyara be.

Ku rundi ruhande ariko ngo hari ijambo ry’Ikigereki risobanura mubyara w’umuntu Luka na Mariko bakabaye barakoresheje, aho kuvuga “adelphoi” bisobanuye umuvandimwe.

Hari benshi mu bemera Yezu bakomeza kuvuga ko Yezu yari afite abavandimwe na bashiki be, bishoboka wenda ko baba ari abo Yozefu yabyaye mbere.

Bakumva rero kubaYezu bivugwa ko yavutse ku mukobwa w’isugi, hakwiye kongerwaho ko afite bashiki be bo kwa se na bene se.

Misa y’ijoro rya Noheli iba i saa sita z’ijoro

Mu bihe bya kera misa cyangwa isengesho rya Noheli yasomwaga ku isaha ya saa sita z’ijoro, ariko ubu amadini amwe n’amwe asigaye akora iryo sengesho saa mbili, saa yine z’amanywa hakaba n’abazikoze saa kumi z’umugoroba.

Hatangwa impamvu z’uko amadini yagize abayoboke benshi kuri ubu, ndetse n’ababyeyi bafite abana bagahitamo kwitabira isengesho kuwa 24, kugira ngo birinde umubyigano wo kuwa 25 Ukuboza.

Ibyo ngo bituma bamwe batirirwa bagaruka mu isengesho ryo ku wa 25, kuri Noheli nyirizina, ariko kandi hakaba n’abafata uko gukora misa mbere y’itariki nyirizina nk’amahirwe yo kubona uko bakira impano zabo za Noheli’ ibintu byazanwe n’ab’iki gihe.

Noheli ni umwe mu minsi mikuru igitera urujijo abantu batandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .