Benjamin Dube azava i Kigali akoranye indirimbo na True Promises

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Nyakanga 2019 saa 03:58
Yasuwe :
0 0

Itsinda rya True Promises rimaze kwamamara mu muziki uhimbaza Imana ryatangaje ko rizakorana indirimbo n’umuramyi uri mu bakomeye muri Afurika, Benjamin Dube, ryatumiye mu gitaramo gikomeye ryise “True Worship”.

Iki gitaramo giteganyijwe kubera mu Intare Conference Arena i Rusororo ku wa 11 Kanama 2019.

Umuyobozi wa True Promises, Mbonigaba Bonke, yavuze ko uretse kuba baratumiye umuramyi Bishop Benjamin Dube bari guteganya no gukorana na we indirimbo ubwo azaba ari i Kigali.

Yanavuze ko kugera kuri uyu muhanzi ari kimwe mu bintu byabagoye kuko bamaze igihe kinini bavugana n’ikipe ye bakagira amakenga y’uko baba bavugana n’umuntu utariwe nyuma bakajya guhura na bo bakanoza umugambi wabyaye umusaruro w’iki gitaramo gikomeye no gukorana indirimbo.

Itsinda rya True Promises rimaze kugwiza abakunzi bitewe n’indirimbo zaryo nka “Wadushyize Ahakwiye” n’izindi. Imaze imyaka 10 itangiye kwamamaza ubutumwa bwiza mu Rwanda n’i mahanga.

Kuva mu Ugushyingo 2009, True Promises imaze gushyira hanze imizingo ibiri irimo umwe w’amashusho ugizwe n’indirimbo 13 n’uw’amajwi uriho 11.

Benjamin Dube ni umuhanzi wa kabiri uri mu bakomeye muri Afurika y’Epfo ugiye gukorana indirimbo n’Abanyarwanda nyuma ya Mokhethi Zaza.

Uyu muhanzikazi Zaza yahuje imbaraga na Billy Jakes na Uwizeyimana Clementine [Tonzi] bakorana indirimbo bise “God of All Nations”.

Benjamin Dube utegerejwe mu Rwanda ni Umushumba w’Itorero High Praise Centre Church, umwanditsi w’indirimbo akanizitunganya, umuramyi, umwigisha akaba amaze imyaka irenga 33 akora uyu murimo wo kuririmba.

Azava i Kigali kandi asuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi aho azasobanurirwa amateka u Rwanda rwanyuzemo.

Uyu mugabo indirimbo ze zaramamaye cyane ndetse zashyizwe mu Kinyarwanda. “Ketshepile Wena” yahimbwemo “Hariho Impamvu”, “Thel’umoya’ ihinduka “Nimurebe Urukundo.”

Umuramyi Benjamin Dube ategerejwe mu Mujyi wa Kigali mu gitaramo gikomeye
True Promises Ministries iri mu matsinda akunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda
Amatike yo kwinjira mu gitaramo yatangiye kugurishwa ahantu hatandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza